Koreya ya Ruguru iribaza impamvu yo ’gukomeza ikiganza’ na USA

Koreya ya Ruguru yazirikanye imyaka ibiri ishize habayeho inama ya mbere hagati ya Kim Jong-un na Donald Trump, bibaza impamva yo gukomeza "guhana ikiganza" na Amerika.

Ni amagambo y’urucantege kuri Bwana Trump, wakunze gushimagiza umubano we na Pyongyang nka kimwe mu bintu bikomeye yakoze mu bubanyi n’amahanga.

Umubano w’ibihugu byombi wabaye mwiza cyane uganisha ku guhura kw’amateka mu biganiro byabereye muri Singapore mu 2018.

Gusa nyuma yabyo hatewe intambwe ntoya.

Ri Son-gwon, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru, yavuze ko ikizere cy’umubano urushijeho "cyari kinini mu myaka ibiri ishize ubwo isi yose yabirebaga, ubu cyarayoyotse".

Mu byo yavuze byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya leta y’iki gihugu KCNA yongeyeho ati "N’agace gato k’ikizere cy’amahoro n’uburumbuke ku mwigimbakirwa wa Korea ubu kahindutse inzozi mbi".

Bwana Son-gwon yanenze Bwana Trump, uziyamamaza mu kwezi kwa 11, avuga ko Koreya ya Ruguru idashobora "kuzongera kumuha amahirwe yo gukoresha yivuga ibigwi yo nta nyungu ibifitemo".

Yongeraho ati "Twibaza niba hari impamvu yo gukomeza gufatana mu biganza twahaniye muri Singapore kuko nta kintu gifatika kizabivamo mu gukomeza umubano".

Uyu Minisitiri yavuze ko ahubwo Pyongyang "igiye kubaka imbaraga zayo za gisirikare mu kwirinda ibikangisho bihoraho bya Amerika".

Umubano warazambye

Guhura kwa Bwana Trump na Bwana Kim muri Singapore mu 20018 bwari ubwa mbere mu mateka umutegetsi wa Amerika uri ku butegetsi ahuye n’uwa Koreya ya Ruguru.

Byabaye nko kurangiza inzigo y’igihe kirekire, ibihugu byombi byumvikanye gukorana mu guhagarika umugambi w’intwaro za kirimbuzi.


Guhura kwabo mu 2018 byafashwe nk’amateka mashya

Inama ya Kabiri yabereye i Hanoi muri Vietnam mu 2019 yarangiye ntacyo bumvikanye mu bikwiye gukorwa ngo Koreya ya Ruguru ihagarike imigambi yayo y’izo ntwaro.

Washington yanze kuvanaho ibihano, nk’uko byasabwaga na Pyongyang, ivuga ko mbere na mbere Koreya ya ruguru igomba kubanza kureka burundu imigambi yayo y’izo ntwaro kirimbuzi.

Umubano wongeye kuzamba mu mezi yakurikiyeho. Kubera kunaniranwa na Amerika, Koreya ya Ruguru yahagaritse kuvugana na Koreya y’Epfo, mu gihe umubano wabyo wari warazahutse.

Koreya ya Ruguru yongeye gutangira igerageza z’intwaro kirimbuzi zayo mu 2019, ni ibyafashwe nko gushaka gushyira igitutu kuri Amerika ngo yisubireho.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru byongeye kuzamba mu mubano wa Koreya zombi ubwo Pyongyang yatangazaga ko yahagaritse itumanaho ryose na Koreya y’Epfo, harimo n’umurongo wa Telephone wahuzaga abategetsi b’ibihugu byombi.


Umubano watangaga ikizere ngo wahindutse "inzozi mbi"

Kurikira andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo