Koreya ya Ruguru: Ijambo rya Donald Trump ni nk’ijwi ry’imbwa imoka gusa

Ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwagize icyo butangaza ku ijambo Perezida Donald Trump yavugiye mu nama ya ONU aho Koreya yavuze ko ijambo rya Trump ari nk’ijwi ry’imbwa imoka gusa nyamara itaryana.

Avugira mu ruhame rw’ibihugu bigize umuryango mpuzamakungu ONU ku munsi wa gatatu, Bwana Trump yavuze ko azasenya igihugu cya Koreya ya Ruguru igihe yaba ikomeje kubangamira igihugu cye cya Amerika ndetse n’ibindi bihugu bigenzi byayo.

Ijambo rya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru, Ri Yong-ho ni ryo ryabaye irya mbere nyuma y’ibyo DonaldTrump avugiye kuri Koreya ya Ruguru mu nama y’umuryango w’abibumbye. Koreya ya Ruguru ntireka gukora kandi inagerageza ibitwaro by’ubumara "nucléaire" kandi yirengagije nkana itegeko rya Onu riyibuza ibi bikorwa.

Bwana Ri Yong-ho yabwiriye abanyamakuru hafi y’ibiro bikuru bya Onu i New York ati "Hari umugani ugira uti: ’kumoka kw’imbwa ntibibuza defile gukomeza’.” Yongeyeho ko ngo niba Donald Trump yibwira ko yadutera ubwoba mu ijwi rye nkiry’’imbwa imoka gusa yaba asa nk’urota.

Avuga kuri Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, Bwana Trump yagize ati: "Urya mugabo w’ama roketi afite umugambi wo kwiyahura we n’ubutegetsi bwe." Abajijwe icyo atekereza ku ijambo rya Bwana Trump yita Bwana Kim Jong-un "umugabo w’ama roketi", Bwana Ri Yong-ho yagize ati: "Numva ngiriye impuhwe abo bakorana."

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo