Koreya y’Epfo yaminje urufaya rw’amasasu ku ndenge y’u Burusiya

Koreya y’Epfo ivuga ko indege zayo z’intambara zaminje urufaya rw’amasasu ku ndege ya Gisirikare y’igihugu cy’u Burusiya ivuga ko yavogereye ikirere cyayo ubugira kabiri kose.

Yavuze ko harashwe amasasu agera kuri magana ane kandi araswa nk’imbunda nini zizwi nka ’Machine Gun’ mu Cyongereza, ubwo iyo ndege ikora akazi ko kuneka yagurukiraga hafi y’ibirwa bya Dokdo.

U Burusiya buri gukora icyo gikorwa bukoresheje indege z’u Bushinwa, bwahakanye iby’uko bwavogereye ikirere cya Koreya y’Epfo.

Ibyo byabaye byanatumye u Buyapani nabwo bugira icyo buvuga, mu gihe nabwo bwemeza ko nabwo bukwiye kubona ibi birwa bitegekwa na Koreya y’Epfo.

U Buyapani kandi bwanohereje ubutumwa bwo kwiyama igihugu cy’u Burusiya kubera ibyo byabaye.

Gusa bwavuze kandi ko ibyakozwe na Koreya y’Epfo bidashobora kwihanganirwa ngo kuko ari ibintu bibabaje cyane.


Koreya y’Epfo ivuga ko yarashe amasasu agera kuri 400 ku ndege ya Gisirikare y’u Burusiya

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo