Kizito Mihigo yiyemeje guhita ashaka umugore

Ahagana ku isaha ya saa yine za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo umuhanzi Kizito Mihigo yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, mu byo yavuze ko ateganya gukora nyuma yo gufungurwa hakaba harimo kwiyubaka agashaka umugore.
}

Kizito Mihigo wababariwe na Perezida Paul Kagame nk’uko byemejwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatanu, yasohotse muri gereza yambaye imyenda igaragaraho ibirango by’umuryango yari asanzwe akoreramo ibikorwa byo kwamamaza amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, KMP (Kizito Mihigo for Peace Foundation).

Nyuma yo guhabwa impapuro zemeza ko afunguwe, yaganiriye n’abanyamakuru benshi bari baje kwitabira uyu muhango wo kumurekura. Mu byo yatangaje, Kizito yavuze ko ashimira cyane Perezida Kagame wagaragaje ko ari umunyembaraga w’umutima.

Yagize ati: "Ndashimira Perezida wa Repubulika, imbabazi yampaye zigaragaza ko afite imbaraga z’umutima, musanzwe muzi ko afite imbaraga mu by’igisirikare ariko biriya bigaragaza noneho ko ari umunyembaraga w’umutima"

Kizito Mihigo yavuze ko nyuma yo kuva muri gereza, agiye kwiyubaka agashaka umugore. Yagize ati: "Ubu ngiye kwiyubaka, nshake umugore ngire umuryango, namwe nizere ko abo nasize muri ingaragu (abwira abanyamakuru) namwe mwarongoye, ntawe nakwifuriza gufungwa atararongora"

Kizito Mihigo wanyuzagamo agatebya, yavuze ko azakomeza ubuhanzi bwe aho azakomeza kwamamaza ubutumwa bw’Imana, ubw’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ndetse noneho akanashishikariza abantu gusaba imbabazi kuko ari bimwe mu masomo menshi yigiye muri gereza.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo