Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga mu bujurire bwe ataha ataburanye

Kizito Mihigo wajuririye mu Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo kutanyurwa y’igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 amaze guhamwa na bimwe mu byaha yari akurikiranywehjo, yitabye urukiko ataha ataburanye kuko Dukuzumuremyi Jean Paul bareganwa we yaje adafite umwunganizi bituma hanzurwa ko urubanza rusubikwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, nibwo Kizito Mihigo yageze imbere y’urukiko aho agiye mu rubanza bw’ubujurire ku gihano yari yahawe nyuma y’uko ubushinjacyaha bumuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.

Umucamanza yagaragaje imbogamizi ko kuba Dukuzumuremyi Jean Paul adafite umwunganizi kandi mu rukiko itegeko riteganya ko adashobora kubura atunganiwe,ndetse no kuba Ntamuhanga nawe wajuriye yaratorotse ubutabera.

Kizito Mihigo yasabye ko dosiye ye yatandukanywa n’iy’aba bantu kuko nta sano rinini bafitanye mu byaha bakoze ndetse we ko anaburana yemera ibyaha abandi bo bakaba babihakana bityo ko dosiye zabo zatandukana.

Umushinjacyaha avuga ko gutandukanya izo manza zabo bidakwiriye, ngo Ntamuhanga Cassien niwe wari wajuririye igihano yari yahawe (25) ariko nyuma aratoroka.Ngo ubwo hagendewe ku ngingo ya 186 mu gace kayo ka gatanu, ngo ikirego cy’ubujurire gishobora gusibwa iyo uwajuriye atitabye Urukiko nta mpamvu.

Abacamanza bavuze ko Cassien Ntamuhanga wajuriye tariki 24 Werurwe 2015 akaza gutoroka ubutabera ubu nta nyungu agifite mu rubanza bityo ubujurire bwe busibwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Dukuzumuremyi afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, bityo ko yahabwa umwanya agashaka umwunganizi.

Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo kwimurira urubanza ku wa 11 Kamena 2018 kugira ngo Dukuzumuremyi ashakirwe umwunganizi mu mategeko.

Umuhanzi Kizito Mihigo ufungiye muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu mujyi wa Kigali, ubu amaze imyaka ine afunzwe ariko akaba mu mategeko agifatwa nk’umwere kuko atarahamwa n’ibyaha mu buryo ndakuka, dore ko hagitegerejwe ibizava mu bujurire yitabiriye uyu munsi.

Tariki 4 Mata 2014 niyo tariki bivugwa ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Gusa tariki 15 Mata 2014, nibwo Polisi yamweretse itangazamakuru, nyuma y’igihe yaraburiwe irengero maze hatangazwa ibyaha akurikiranyweho nawe ubwe yiyemereraga. Ubu hashize imyaka irenga ine afunzwe nk’utarahamwa n’ibyaha nyuma yo kujuririra ibihano yari yarahawe.

Tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo Kizito Mihigo yahamijwe ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi, hanyuma ahanishwa igifungo cy’imyaka 10. Gusa yahise ajurira, kugeza ubu bikaba byari bitegerejwe ko azongera akagezwa imbere y’urukiko rw’ikirenga aburanishwa kuri ibi byaha.

Hari hashize igihe kirenga imyaka itatu urubanza rw’ubujurire bwe rutaraburanishwa. Nyuma yo kubona umwaka wa 2015 warangiye atarahabwa itariki yo kuburana ndetse n’umwaka wa 2016 akabona urimbanyije, Kizito Mihigo mu ntangiro z’umwaka wa 2016 yandikiye urukiko rw’Ikirenga abatakambira asaba ko yahabwa itariki ya vuba yo kuburana, ariko bamubwira ko ibyo bitashoboka, ko hari abandi benshi bajuriye mbere ye kandi nabo bakaba ari abanyarwanda bafite uburenganzira nk’ubwe, bityo akaba agomba gutegereza akagerwaho, igihe cyazagera akazamenyeshwa igihe azaburanira.

Uwahoze ari umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Itamwa Emmanuel, icyo gihe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko igihe gishize Kizito Mihigo ajuririye igihano yahawe, atari kinini akurikije umubare w’imanza ziba ziri mu rukiko rw’Ikirenga. Yagize ati: "Kizito Mihigo ntiyibagiranye kandi imyaka ishize si myinshi ukurikije imanza ziba ziri mu rukiko rw’Ikirenga, ahubwo ntaragerwaho kandi bagenda baburanishwa bitewe n’igihe ibirego byabo byakiriwe. Ntabwo mu rukiko rw’Ikirenga bagena itariki yo kuburanisha bagendeye ku muburanyi ahubwo bagendera ku kirego n’igihe cyatangiwe, ubu rero ntaragerwaho ni ugutegereza nagerwaho muzabimenya."

Kizito Mihigo uri kuburanishwa bujurire mu, ntabwo ashobora guhabwa igihano kirenga imyaka 10 yari yakatiwe mbere. Kuba ubushinjacyaha bwo butarajuririye iki gihano yari yahawe, bituma Urukiko rw’Ikirenga rutamuha igihano kirenze icyo yahawe n’Urukiko rukuru, bivuga ko ibihano bishoboka ari imyaka 10 cyangwa iri munsi yayo, cyangwa se kugirwa umwere urukiko rusanze icyaha kitamuhama.

Ubu Kizito Mihigo amaze imyaka irenga ine afunzwe by’agateganyo, ariko nakatirwa imyaka azaba amazemo izakurwa mu gihano yaba yahawe, bivuga ko imyaka asigaje muri gereza uko byagenda kose itarenga 6.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo