Kizito Mihigo yagenewe igihembo cy’ubutwari bwo guhangara igitugu

Kizito Mihigo umuhanzi w’umunyarwanda wapfuye mu kwezi kwa Kabiri, yagenewe Igihembo Mpuzamahanga cya Václav Havel gitangwa n’umuryango Human Rights Foundation (HRF).

Kizito ni we muhanzi wa mbere utakiriho uhawe iki gihembo, HRF ivuga ko gihabwa abahanzi "bagira ubutwari mu gukoresha impano n’udushya mu guhangara ubutegetsi bw’igitugu".

Usibye Kizito, iki gihembo kizatangwa mu gikorwa kitwa 2020 Virtual Oslo Freedom Forum ku tariki 25 z’uku kwezi kwa Cyenda, kizahabwa n’abandi bahanzi babiri.

Abo ni; Omar Abdulaziz umuhanzi wo muri Arabia Saoudite ukoresha impano yo gutebya muri politiki agaragaza kandi yamagana ibikorwa bibi bya leta y’icyo gihugu, ubu ni impunzi muri Canada.

Undi ni Badiucao umuhanzi w’umushinwa wahungiye muri Australia wakoze ibendera rizwi cyane nka ’Lennon Flag’ rikoreshwa n’abigaragambya muri Hong Kong basaba demokarasi kuri leta y’u Bushinwa.

HRF ivuga ko Kizito Mihigo azahabwa igihembo kubera ibikorwa bye byo "guharanira amahoro, ubwiyunge no kurwanya gukoresha imbaraga".

Uyu muryango uvuga ko Kizito Mihigo yagize ubutwari bukomeye asohora indirimbo "igisobanuro cy’urupfu" yifatanya n’abiciwe ababo mu bwicanyi uvuga ko "bwakozwe n’ingabo za RPF nyuma ya Jenoside yo muri Mata 1994".

HRF ivuga ko iyi ndirimbo yahise ihagarikwa gukoreshwa mu Rwanda, kandi Kizito yayisohoye "azi neza ko ishobora kumugiraho ingaruka mbi cyane".

HRF isubiramo amagambo ya Kizito avuga ngo "Ubutumwa rimwe na rimwe buba ari ingenzi cyane kurusha intumwa".

Kizito Mihigo yaje kuregwa no kwemera ibyaha bitandukanye arafungwa, aza gufungurwa ababariwe na Perezida wa Repubulika, nyuma aza gupfira muri Kasho ya Polisi ya Remera yiyahuye nkuko igipolisi cyabivuze ariko ntibivugweho rumwe.

Ibyamubayeho nyuma ya 2014 asohora iyo ndirimbo, yabyanditse mu gitabo cye cyasohotse bwa Mbere mu Gifaransa mu kwezi kwa Kane, cyitwa ’RWANDA: EMBRASSER LA RECONCILIATION: Pour vivre en Paix et mourir Heureux’, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ’Rwanda: Kuyoboka ubwiyunge: Kugira ngo ubeho mu mahoro kandi upfe wishimye’.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko igihembo Kizito Mihigo yagenewe cyitiriwe Václav Havel umusizi utaravugaga rumwe n’ubutegetsi muri Czech Republic wabaye umukuru wa HRF, bavuga ko yagize ubutwari bwo guhangara ubutegetsi bw’igitugu.

Abagenewe iki gihembo bahabwa umudari wa bronze urimo ishusho y’"Ikigirwamana cya Demokarasi", ikibumbano cyazamuwe n’abanyeshuri b’i Tiananmen mu Bushinwa mu myigaragambyo yo mu 1989.

Iyo shusho bivugwa ko isobanuye imbaraga z’ukuri n’ubwiza imbere y’ubugome n’ikandamizwa.

Abahawe iki gihembo bagenerwa kandi amadorari ya Amerika $38,000 (ni agera kuri miliyoni 36 mu manyarwanda) nk’uko HRF ibivuga.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo