Kizito Mihigo ngo yashakaga kujya i Burayi-ACAT-France

Umuryango ACAT-France (Action Chrétienne pour l’Abolition de la Torture) wo mu gihugu cy’u Bufaransa urwanya iyicarubozo watangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gupfira muri Kasho ya Polisi y’ u Rwanda, RIB na Polisi bagatangaza ko yiyahuye, yari amaze amezi arenga 5 awusabye inama y’uburyo yasohoka mu Rwanda akajya i Burayi.

Aganira na BBC dukesha iyi nkuru, Clément Boursin ushinzwe ishami rya Afurika muri ACAT, yavuze ko kuva mu kwezi kwa cyenda kwa 2019 bavuganaga na Kizito Mihigo ababwira ko yifuza guhunga akava mu Rwanda ngo kubera ko yabonaga ko adatekanye.

Avuga ko bari bamugiriye inama ko yategereza kubera ko kuri bo igihe cyari kitaragera.

Kizito Mihigo yitabye Imana tariki 17 Gashyantare 2020, nyuma y’iminsi itatu afatiwe ku mupaka akekwaho gushaka kwambuka umupaka w’u Burundi n’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yitabye Imana RIB yamaze kumukorera dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Yari akurikiranyweho ibyaha 2 birimo kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko no gutanga ruswa.

Nkuko umunyamategeko wa Kizito Mihigo, Me Mukamusoni Antoinnette yabitangaje, ngo yapfuye atagikurikiranyweho icyaha cyo gushaka kujya mu mitwe y’iterabwoba.

Clément Boursin ati "Twebwe amaze kutugisha inama, natwe twabajije inzobere zacu ku bireba u Rwanda, batubwira ko kwaba ari ukwita mu muriro kuri Kizito Mihigo gushaka kuva mu gihugu".

Akomeza agira ati "Batubwiye ko abategetsi bari bakimuhanze amaso, rero ko agomba kubanza kurindira umwuka ukaba mwiza cyane cyane mu karere kose hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Uganda n’u Burundi".

"Twebwe ni ko twari twamugiriye inama, rero numvise ko yafatiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, nahise mbona ko gutegereza byamunaniye".

Avuga ko Kizito Mihigo yabonaga atari agishoboye kubeshwaho n’umwuga we kubera ko indirimbo ze zari zabujijwe ku bitangazamakuru byo mu gihugu, kandi akaba nta n’umwe washakaga kuvugana na we.

Boursin ntiyemera ibyatangajwe na Leta y ’u Rwanda ku rupfu rwe kubera ko nta cyegeranyo cy’amatohoza cyatanzwe, kandi nta n’icyegeranyo cyatanzwe ku byerekeye uko yaba yarapfuye.

Ku rundi ruhande ariko n’ubwo Boursin avuga ko nta cyegeranyo ku iperereza cyatanzwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha mu Rwanda rwatangaje ko iperereza ryakozwe na RIB ryasanze Kizito Mihigo yariyahuye akoresheje ishuka.

Boursin asaba ko haba iperereza ryigenga kubera ko abona ibijyanye n’ifungwa n’uburyo yari afashwe muri Kasho ya Polisi birimo urujijo.

Ati "Mu mateka Kizito Mihigo yigeze gushimutwa, afungirwa ahantu hatazwi, yangizwa igufa, kandi yari yaratubwiye ko yari amaze igihe aterwa ubwoba, ari cyo gituma urupfu rwe ruteye amakenga".

"Kizito Mihigo yumvaga nta mutekano yari afite aricyo gituma yashakaga guhunga u Rwanda akajya i Burayi".

Boursin asanga habayeho iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo nk’umuntu washyiraga imbere ubumwe byahesha ishema u Rwanda.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, ni bwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo yageneye abanyamakuru ivuga ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, yasanzwe yiyahuye agapfa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020, ni bwo Kizito Mihigo yasezeweho bwa nyuma mu rugo rw’umubyeyi we ruri i Kanombe mu Busanza. Umuhango wo kumusabira wabereye muri Paruwasi ya Ndera iherereye mu karere ka Gasabo.

Yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane byagaragaraga ko buzuye intimba n’agahinda bari baje gushyigikira umuryango we.

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo