Kitshanga: Inzara iravuza ubuhuha hatagize igikorwa   bamwe barapfa

Abaturage batuye i Kitchanga muri Teritwari ya Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baratabaza bavuga ko inzara ibamereye nabi bitewe n’uko imyaka ishize ari ibiri batabona uko bajya mu mirima yabo bitewe n’umutekano muke.

Umwe mu bayobozi muri Teritwari ya Masisi witwa Virginie Kahindo Bembeleza yavuze ko cyane cyane abari mu zabukuru aribo barikuzahazwa n’inzara ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya bamwe batangira no gupfa nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Virginie Kahindo Bembeleza asaba Leta ya Congo kugira icyo ikora mu maguru mashya ndetse igashaka uko umutekano wagaruka muri aka gace kazahajwe n’ibitero by’imitwe y’inyashyamba maze baturage bakabona uko basubira mu mirima yabo guhinga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Augustin Kuya 29-06-2018

Abanyafurika bakeneye gufashanya mu gukemura ibibazo hagati yabo bafite hatabaye gusahurira mu nduru kuko ntibyumvikana uburyo abaturage bicwa n’inzara babuze uburyo bajya guhinga kubera inyeshyambo ingabo za loni zihari imyaka 20 yose.ubu ni ubukoloni buciye mu ntambara bugamije gusahura umutungo kamere w’ibihugu bya Africa.