Kirehe ni yo ifite abanduye COVID-19 benshi, menya uturere itarageramo

Kuva icyorezo cya COVID-19 kigaragaye Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu 261 ari bo bacyanduye mu gihe 129 bagikize, nta n’umwe kirica ku butaka bw’u Rwanda, Akarere ka Kirehe ni ko kabonetsemo abantu benshi banduye Coronavirus (101).

Kirehe ikurikirwa n’Akarere ka Bugesera gafite 47, Gasabo ifite abarwayi 39, Kicukiro na 38 na Nyarugenge ifite 25.

Muri aba 261, abagera 169 bagiturukanye hanze y’u Rwanda, naho 92 bahuye n’abavuye hanze baranduye Coronavirus. Mu banduye bose hamwe, abagabo ni 206 bangana na 78.93%, abagore ni 55, bangana na 21.07%.

Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe nitwo turere tutarabonekamo umuntu ufite coronavirus.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko uturere nka Kirehe, imibare yaho iri hejuru kuko hari ikigo gishyirwamo abantu bava mu mahanga, by’umwihariko muri Tanzania, hamaze kugaragara ubwandu bwinshi.

Ati “Ni uko aho tuvurira ahantu henshi ni mu Bugesera niyo mpamvu bigaragara ko ako karere kibasiwe ni uko hari ikigo cy’ubuvuzi, kuri Kirehe ni uko abashoferi bava hanze, muzi ikibazo cy’abashoferi bamaze iminsi bagaragaraho ubwandu, abenshi tubafata bageze ku mupaka (Rusumo) muri Kirehe.”

Muri Kirehe mu bantu 101 batahuweho Coronavirus, 89 bari baturutse hanze, naho 12 banduriye mu gihugu, mu gihe muri Bugesera, 43 bayiturukanye hanze naho bane bandurira mu gihugu. Bitandukanye n’uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali kuko abenshi ari abanduriye mu gihugu; muri Gasabo ni 31/8, Kicukiro ni 22/16 naho Nyarugenge ni 18/7-umubare munini ni uwabanduriye imbere mu gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kugaragaza ko nyuma yo gusanga nta bwandu buri hagati mu baturage, hashobora gushyirwaho amabwiriza mashya yasimbuye kuguma mu rugo, maze hafungurwa ibikorwa bimwe.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo gupima abantu 4573, batoranyijwe mu igenzura ku mavuriro asaga 30% y’aboneka mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko nyuma y’ubwo bushakashatsi, ibipimo byerekanye ko “iriya ndwara itari mu baturage ari nayo ngaruka nziza y’icyemezo cyafashwe.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta murwayi mushya wa Coronavirus wabonetse mu bipimo 896 byafashwe uyu munsi, mu gihe umuntu umwe yasezerewe mu bitaro bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 129.

Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda uguma kuri 261 nkuko MINISANTE ibitangaza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo