Kirehe: Umukobwa w’imyaka 17 wari utwite yishwe atewe ibyuma

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama uherereye mu Karere ka Kirehe, buratangaza ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane umuntu wishe umukobwa w’imyaka 17 wari utwite, umurambo we wasanzwe mu murima w’umuturage yarishwe ateraguwe ibyuma.

Umurambo w’uyu mukobwa wagaragaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rubare mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Rwabuhihi Pascal, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari yaragiye kuba mu Mujyi wa Nyakarambi ariko ngo yari amaze iminsi ibiri asubiye iwabo.

Yagize ati “Ku wa Gatanu yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amusaba ko babonana, abibwira ababyeyi be ko agiye na bo ntibabigiraho ikibazo. Umukobwa yari yabwiye nyina ko atwite inda y’amezi abiri nta kindi kibazo yari afite kuko n’umuhungu wayimuteye ngo yari yaramubwiye ko bazabana.”

Yakomeje avuga ko kuva uwo mukobwa yagenda ku wa Gatanu hongeye kuboneka umurambo we ku wa Gatandatu mu isambu y’undi muturage wari uri guhinga, ngo basanze yatewe ibyuma mu gatuza.

Ati “Ababyeyi be rero bahise batubwira ko hari umusore wari wamuhamagaye kuri telefoni amusaba ko babonana, uwo musore ni na we wamuteye inda ngo bari bafitanye umushinga wo kubana. Twarebye no muri telefoni y’uwo musore dusanga ni we wari wamuhamagaye twabaye rero tumufashe kugira ngo hakorwe iperereza.”

Gitifu Rwabuhihi yavuze ko ubwicanyi nk’ubu budasanzwe muri uyu murenge bakaba bakeka ko uyu mwana w’umukobwa yishwe n’uyu musore wavugaga ko bazabana nyuma yo kumutera inda.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali aho ugikorerwa isuzumwa kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

URIYA WAGURA IMISHINGA YICAYE MU BIRO HARI IMFASHANYO ZAGOMBAGA KURAMIRA ABATISHOBOYE ABA YARARIYE

Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo