Kirehe: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yafatiwe i Kayonza

Kuri uyu wa 11/04/2019 Ahagana saa tatu za mu gitondo mu m’umudugudu wa Nyagashanga, Akagari ka Cyunuzi Umurenge wa Gatore Akarere ka Kirehe , Umugabo witwa Nsabimana Emmanuel uzwi ku Izina rya Hassan Uri mu kigero cy’imyaka 37 ans birakekwa ko yishe umugore Nyiransabimana Jeannine w’imyaka 34 ans. Ubu Uyu Mugabo yabuze umurambo w’Umugore uryamye mu muvure

Ukekwaho kwica umugore we yafatiwe i Kayonza muri gare

Umuseke waganiriye na gitifu w’umurenge wa Gatore Iyamurmye Antoine yatubwiye ko ubu aka kanya turi kwandika iyi nkuru nabo niho bari, ni koko aya makuru niyo.

Ati “ Abana bari bagiye kwahira ubwatsi , maze basanga umurambo wubitse mu muvure , bigaragara ko umugabo yari yamwishe arangije umurambo arawubika mu muvure.”

Iyamurmye Antoine yakomeje avuga ko ntabwo bari basanzwe bagirana amakimbirane nkuko byagiye bitangazwa na baturanyi babo, gusa ngo bigeze kugirana amakimbirane mu myaka itatu ishize kuko nyakwigendera n’umujyanama w’ubuzima ariko icyo gihe umuryango wari waje urabayunga ibibazo birakemuka.

Umuseke wahamagaye umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba CIP . Twizeyimana ntiyatwitaba.

Nyakwigendera apfuye assize abana batatu yari amaze kubyarana n’uyu mugabo mukuru afite imyaka 14, muto afite imyaka 5.
Source umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo