Kirehe: Imvubu yanyukanyutse umuturage agiye kurinda imyaka ye imusiga ari intere

Abahinzi bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, bakomeje gusumbirizwa bikomeye n’imvubu zibasanze mu mirima yabo bagiye kuzirinda kona, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2020, hari umugabo yanyukanyutse ndetse imukomeretsa ahantu hatandukanye ku mubiri kugeza ubwo imusize ari intere.

Uyu imvubu yakangagiranye witwa Hitimana, yari yagiye kurinda imyaka ye, imvubu aramusatira imuruma ku gakanu, imukandagira no mu mbavu nk’uko mubyara we abivuga.

Uyu mugabo yajyanywe ku ivuriro rya Murindi mu Murenge wa Nasho.

Mubyara wa Hitimana witwa Joyeuse Twizerimana avuga ko imvubu yamurumye ahagana saa munani z’amanywa imuruma aho yise ku kajyori (ni hejuru gato yo mu irugu).

Ati “Yamurumye inyuma ku kajyori mu mutwe, imuruma no ku kuboko mu kizigira imukandagira no ku mpfundiko no mu mbavu.”

Joyeuse Twizerimana avuga ko mubyara we imvubu yamuriye agiye kureba ibisheke umugore yari yararanguye.

Avuga ko agezeyo imvubu yamwirutseho iramufata, iramukandagira imugirira ibya mfura mbi.

Twizerimana avuga ko n’ubwo ibikomere mubyara we yatewe n’iriya mvubu bitamuhitana, ariko bizamusiga ari igisenzegeri. Avuga ko nta kintu azabafasha, kuko asa n’uwangiritse.

Yemeza ko imvubu zamaze kuba ikibazo kuko n’ejo bundi hari undi mugore yirukankanye agira amahirwe, arayicika.

Kuri we ngo ni icyorezo kuko nta muhinzi upfa kumanuka ku isambu ye.

Hitimana arwajwe na mukuru we ku ivuriro rya Murindi, mu Murenge wa Nasho, muri Kirehe.

Abaturage bo muri kiriya gace bavuga ko imvubu zabaye nyinshi ku buryo zambuka zikona ndetse bamwe zikabasagarira bakabivanamo ubumuga.

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerard Muzungu yigeze kuvuga ko byaba byiza ku baturage birinze gushyira ubuzima bwabo mu kaga, icyo gihe ni muri Gicurasi 2020, na bwo imvubu yari yakomerekeje umugabo waraye izamu arinze imyaka ye.

Muzungu Gerard yizezaga abaturage ko Akarere kazakorana n’inzego zishinzwe kwita ku bidukikije kugira ngo harebwe igisubizo kirambye kuri kiriya kibazo.

Hari amakuru avuga ko hari itsinda riri buturuke ku Biro by’Akarere ka Kirehe rijye gusura abatuye Umudugudu wa Kagamba aho imirima ziriya mvubu zona iri, ndetse zikaba ari na ho ziba.

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kabeho Kuya 26-06-2020

Erega ibi bikorwa bibi by inyamaswa nta gihugu nakimwe utabisangamo, gusa inama natanga kubayobozi bigihugu cyacu, nuko bakigisha abaturage uburyo namayeri yo kwirinda izo nyamaswa, buriya uriya muturage ntiba yarinze kumumugaza iyo aba azi amayeri bakoresha kugirango wiruke usige imvubu, ntago ari umuvuduko mwinshi ukoresha ahubwo ni amayeri,...

Kabeho Kuya 26-06-2020

Erega ibi bikorwa bibi by inyamaswa nta gihugu nakimwe utabisangamo, gusa inama natanga kubayobozi bigihugu cyacu, nuko bakigisha abaturage uburyo namayeri yo kwirinda izo nyamaswa, buriya uriya muturage ntiba yarinze kumumugaza iyo aba azi amayeri bakoresha kugirango wiruke usige imvubu, ntago ari umuvuduko mwinshi ukoresha ahubwo ni amayeri,...