Kirehe: Ibiyobyabwenge bingana na miliyoni 8Frw birimo urumogi byangijwe

Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage mu Karere ka Kirehe, zangije ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka Miliyoni 8,9 Frw byafatiwe mu mikwabu itandukanye yagiye ikorwa hirya no hino mu Mirenge 12 ikagize .

Ni igikorwa cyabereye ku kicaro cya polisi muri aka Karere ka Kirehe kiri i Nyakarambi.

Urubyiruko rwari rwiganje mu baje kwangiza ibi biyobyabwenge, rwavuze ko iki gikorwa kibaha isomo ryo kutishora mu bucuruzi bw’iboyobyabwenge cyangwa kubikoresha kuko ari bimwe mu byangiza ahazaza habo n’igihugu muri rusange.

Harerimana Isaac Ati “Bajye babanza bumve izina ikiyobyabwenge, ubwo rero iyo tubonye igikorwa nk’iki bitwereka ko ntakiza kibirimo ko ahubwo ari ibintu bitesha abantu umutwe.

Aboneraho kugira inama bagenzi be ati “inama ngira urundi rubyiruko nuko rwakora ibindi bibyara inyungu aho kwishora mu biyobyabwenge.”

Nirere Yvone nawe yagize ati “Nkatwe nk’urubyiruko ibi bitwigisha kutishora mu ngeso mbi nk’izi kuko ari twe mbaraga z’igihugu, iyo ugiye mu biyobyabwenge umubiri wawe ugira ikibazo bityo ntube ugikoreye igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yavuze ko iki gikorwa kiba cyakozwe ari isomo cyane cyane ku rubyiruko kuko ari rwo rwiganje mu bakwirakwiza cyangwa abakoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Hakaba nubwo tubafata babyikoreye, akenshi banatumwe n’abantu bakuru, aha rero tuba tugamije gutanga ubutumwa kugira ngo bamenye ingaruka zabyo, bamenye ibihano bikarishye biba biteganwa n’amategeko bityo tukagira abo turokora bakabivamo.”

Muzungu akomeza asaba abaturage by’umwihariko bo mu Karere ka Kirehe gakunze gufatirwamo ibiyobyabwenge biva mu bihugu bya Tanzania n’u Burundi, kurushaho gufatanya bakarandura ikwirakwizwa n’ikoreshwa ryabyo.

Ibiyobyabwenge byangijwe harimo ibiro 210 by’urumogi, Kanyanga litiro zisaga 20, harimo kandi inzoga zitujuje ubuziranenge n’izarengeje igihe, imiti itemewe, n’amavuta ahindura uruhu azwi nka ‘Mukorogo’.

Byose bifite agaciro ka 8 906 800 Frw, muri aya urumogi rwihariyemo miliyoni 8 n’ibihumbi 400frw.

JPEG - 115.4 kb
Urubyiruko rumena inzoga zitujuje ubuziranenge
JPEG - 98 kb
Polisi y’u Rwanda ikomeje guhangana n’ibiyobyabwenge
JPEG - 117.3 kb
Abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko
JPEG - 80.2 kb
Amavuta azwi nka "MUKOROGO" ari mu byamenwe na Polisi

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO|| UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo