Kirehe:Barashinjwa kwica umwana wabo  w’umukobwa  bamuteye icyuma

Umugabo n’umugore bo mu Mudugudu wa Nyakizu, Akagari ka Rwanteru, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, batawe muri yombi bakekwaho kwica umwana wabo w’umukobwa.

Uyu mugabo n’umugore batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 nyuma y’uko hari umuturanyi wabo ubashinja urupfu rw’umwana wabo w’umukobwa bapfuye atewe icyuma.

Uyu nyakwigendera w’imyaka 12 witwa Kaliza Josiane, yishwe tariki 11 Werurwe atewe icyuma.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yavuze ko iperereza ryakoze, basanga umugabo witwa Manirambona Jean Marie w’imyaka 28 n’umugore we Ayinkamiye Claudine bafite uruhare muri ubwo bwicanyi.

Umuturanyi wabo witwa Habanabashaka Emmanuel na we ari mu batawe muri yombi, akekwaho gafatanya na bariya babyeyi kwica umwana wabo. Uyu Habanabashaka ashinja uriya mugabo Manirambona Jean Marie.

Dr Murangira Thierry yagize ati “Iperereza ririho rigamije gutahura impamvu Se na Nyina w’umwana n’umuturanyi bafatanye kwica umwana.”

Abakekwaho gukora buriya bwicanyi bafungiye kuri Station ya RIB ya Kirehe.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha avuga ko nta muntu wagakwiya kwica undi mu by’ukuri, ko ibihano biremereye kuko ari ugufungwa Burundu.

Ivomo:Ukwezi.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo