Kirehe: Bamwe mu baturage basabye Green Party kuzahindura itegeko ry’ubutaka

Abaturage batuye mu Karere ka Kirehe bahangayikishijwe no kuba barimo leta ideni
ry’umusoro w’ubutaka bagasaba ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ko bazakora ubuvugizi bagahindura iri tegeko risaba abaturage gusorera ubutaka bahinga.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, bitegura amatora y’abadepite ateganyijwe ku itariki ya 2,3/09/2018 byatangiye kuri uyu wambere mu ntara y’Amajyepfo ukuri uyu wa kabiri byakomereje mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigarama akagari ka Nyakarambi perezida w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikize mu Rwanda yavuze ko nibadatora Green Party bashobora kuzicuza imyaka itanu kuko ngo bafite gahunda nziza harimo gukora ubuvugizi kuri gakondo y’abanyarwanda bakayisubirana kuko ngo ubu ubutaka bwabo babukodesha na Leta .

Mu bikorwa byo kwiyamamaza ku nshuro ya kabiri byabereye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe abaturage kuri iyi nshuro bari bitabiriye ku bwinshi kuko ibi bikorwa byabereye iruhande rw’isoko aho bamwe mu baganiriye n’umubavu.com bishimiye ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ritavuga rumwe na Leta ko nibagera mu nteko hari ibyo bazibandaho birimo guhindura itegeko rigenga ubutaka kuko ngo babangamiwe no kwishyuzwa imusoro y’ubutaka nanone bakaba bahangayikishijwe n’ideni babereyemo leta ry’umusoro w’ubutaka.

Umwe mu baganiriye n’umubavu.com yavuze ko we adafite aho aba ko baramutse bageze mu nteko bazamufasha kubona aho aba kuko ngo abangamiwe no kutagira aho aba. Yagize ati, “ Njye ntabwo nari mfite aho mba bagiye munteko bazamfasha kubona aho mba byazanshimisha kandi birampangayikishije cyane.”

Undi mubaganiriye n’umubavu.com yavuze ko bahangayikishijwe no kuba bishyura imisoro y’ubutaka bakaba basaba ko bayikurirwaho kuko ngo bahangayikishijwe no kuba barimo ideni Leta ry’umusoro w’ubutaka.

Yagize ati, “ ubu duhangayikishijwe no kuba turimo imisoro leta kandi tukaba tudafite ubushobozi bwo kuzayishyura none rwose icyo mwazababwira n’uko mwatuvuganira ikavaho.”

Bamwe mu bakandida bahagarariye ishyaka baravuga ko nibamara kugera mu nteko ishingamategeko ko abaturage bazaba bashubijwe kubijyanye n’ubutaka kuko ngo bashaka ko abantu basubirana gakondo yabo.

Mwiseneza yavuze ko bazasuzuma itegeko rigenga politike y’ubutka mu Rwanda hagamijwe ivugururwa rishyingiye ku ibitekerezo ry’abaturage.

Nanone kandi undi mukandida witwa Tuyishimire Deo umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yavuze ko bazaharanira ko hajyaho amategeko yo kugabanya ubucucike mu magereza aho bazaharanira ko imfungwa zigabanyuka mu magereza abakoze ibyaha bito bakaba batanga ingwate bakarekurwa kandi bazaharanira ko ngo gereza zimenyerewe kuri transit center zivaho abantu bajye bafungirwa ahantu hazwi.

Tuzaharanira ko ibitangazamakuru byigenga bihabwa amasoko, dore ko ngo usanga amasoko ahabwa ibitangazamakuru byegamiye kuri leta.

Iyo usomye ibibazo afrika ifite usanga hari ibibazo 4 bibanza harimo ubukene, indwara imudugararo n’umutekano muke na ruswa ngo green party irabireba ikabicukumbura nkuko kuko ngo bareba kure.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo