King David Academy umunyeshuri ajya mu bwiherero ari kumwe n’umusekirite

Mu kiganiro umuyobozi w’ikigo cya King David Academy giherereye ku muhanda ujya i Kabuga aho bita cumi na gatanu yagiranye n’Umubavu.com yavuze ko nta munyeshuri ujya mu bwiherero atari kumwe n’umusecurite umucunga ngo atanywa ibiyobyabwenge kuko ngo ari ikizira muri iki kigo, anongeraho ko batakira abanyeshyuri biga bataha ngo kuko bazanaga ibiyobyabwenge mu kigo kandi ngo bitemewe, izi ngamba ngo bazifashe bagamije kubungabunga abanyeshyuri bahiga babarinda kwishora mu biyobyabwenge dore ko ari kimwe mu byugarije urubyiruko muri iyi minsi.

Aganira n’umunyamakuru w’Umubavu.com yavuze ko bafashe icyemezo cyo guhomba abanyeshuri biga bataha nyuma yo kubafatana ibiyobyabwenge babishyize muri karuvate, bakabona ko badashabora kugera ku ntego zabo zo kugira ikigo cy’indashyikirwa mu kinyabupfura no gutsindisha kuko ngo nta kigo kitari icya Leta gishobora gutsindisha kidafite ikinyabupfura.

Yagize ati, “twebwe dushyira imbaraga cyane mu gukumira twubatse imbaraga twubaka ubushobozi bw’abantu buri wese aho aba ari aba ari ijisho ry’umunyeshuri, aba areba icyo umunyeshuri akora no kujya mu bwiherero ajyana n’umuntu umuherekeza nta munyeshuri wacu ushobora kujya mu bwiherero wenyine aba ari kumwe n’umusekirite (ushinzwe umutekano). tuba dufite umuhungu n’umukobwa, baba bari ahongaho aho abakobwa bajyana n’umukobwa n’abahungu bakajyana n’umuhungu, mbese nta n’umwe wagenda wenyine mbese nta Room (Icyumba) na kimwe wabona kitarimo umuntu.”

Yakomeje avuga ko bubatse urukuta bakemera guhomba abanyeshuri biga bataha kuko ngo bananizaga ikinyabupura bashakaga guha abanyeshuri ibiyobyabwenge ngo bazaga bafite amayeri menshi bashaka kunaniza ikigo.

JPEG - 419.5 kb
William RWIRIRIZA umuyobozi wa King David Academy


Yagize ati, “Ntabwo waha abana b’Abanyarwanda uburere bwiza badafite ikinyabufpura (Discipline) kandi ntabwo wagira ikinyabupfura (Discipline ) abana bakoresha ibiyobyabwenge rero niyo mpamvu twe twubatse urwo rukuta tukemera guhomba abanyeshyuri biga bataha bananizaga ya Discipline twashakaga kubaka kuko bazaga bafite amayeri menshi ugasaka ariko ugasanga bashyize ipaki y’itabi muri karuvate.”

Kanda hano wumve birambuye ikiganiro umuyobozi w’ikigo cya King David Academy yagiranye n’Umubavu.com:


Iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 2000 rikaba ryigisha abana b’incuke, amashuri abanza, ndetse n’ayisumbuye mu mashami atandukanye, rikaba ari rimwe mu mashuri yigenga muri iki gihugu atsindisha ku kigero cyo hejuru, rikaba kandi ari rimwe mu mashuri utasangamo ibiyobyabwenge kubera ingamba ubyobozi bwafashe zo kwigisha no guha ikinyabupfura abana bahiga.

JPEG - 217.1 kb
King David Academy iteye amabengeza


By Nsengimana Theoneste





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo