Kim Jong-un yihanganishije mugenzi we kubera Coronavirus

Umutegetsi mukuru wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yoherereje ibaruwa Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo yo kwihanganisha icyo gihugu kiriguhangana na Coronavirus, nkuko bitangazwa n’Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo.

Hamaze igihe hari ukuvugana gucye hagati y’abategetsi bombi nyuma y’inama itaragize icyo igeraho y’i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam yahuje Perezida Donald Trump wa Amerika na Kim Jong-un mu kwezi kwa Kabiri mu mwaka ushize.

Iyo baruwa yoherejwe hashize umunsi umwe mushiki umwe rukumbi wa Bwana Kim avuze ko Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo byifitemo ubucucu, nyuma yaho byamaganiye amagerageza ya vuba aha hashize y’ibisasu bya misile yakozwe na Koreya ya Ruguru.

Bivugwa ko iyo baruwa irimo ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ba Koreya y’Epfo muri iki gihe bahanganye na Coronavirus.

Nkuko bivugwa n’Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo, muri iyo baruwa Bwana Kim yari anahangayikishijwe n’uko ubuzima bwa Perezida Moon bumeze ndetse avuga ko bimubabaje kuba ntacyo ashoboye gukora ngo abafashe mu bibazo barimo.

Bivugwa ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya Ruguru yanashimangiye ubucuti bukomeye no kwizera afitiye Perezida wa Koreya y’Epfo.

Iyi ni imwe mu nshuro nke zigaragaza ubucuti zibayeho hagati y’abategetsi bombi mu gihe kirenga umwaka cyari gishize, nkuko bivugwa na BBC.

Ni na nyuma kandi y’amasaha macye yari ashize mushiki umwe rukumbi wa Bwana Kim avuze ko ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo byifitemo ubusazi kandi byifata nk’umwana kubera ko byamaganye amagerageza yakozwe na Koreya ya Ruguru y’ibisasu bya misile biterwa mu ntera ngufi.

Bivugwa ko Perezida Moon yasubije iyo baruwa.


Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru ubwo yasomaga ibaruwa yohererejwe na Perezida Donald Trump wa Amerika

Kayumba, Twagiramungu na FDLR ntibahuza ngo batere u Rwanda-Umunyamakuru Agnes avuze byinshi muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo