Kigali: Yarasiwe hejuru y’imodoka y’ibirayi ashaka gutema shoferi arapfa

Mu ijoro ryacyeye ku muhanda Kigali-Shyorongi, Polisi yarashe umugabo ukekwaho ubujura bw’ibirayi mu modoka igenda, aho bivugwa ko yari afite n’umupanga.

Ni amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali. Uyu musore utaramenyekana imyirondoro ye yarasiye hejuru y’imodoka y’ibirayi mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2019 agapfa.

Yari kumwe na mugenzi we wahise yiruka agacika yarasiwe mu muhanda umanuka mu ishyamba i Shyorongi werekeza i Kigali, mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yatangaje ko uwarashwe hatamenyekanye umwirondoro ye kuko nta byangombwa yari afite.

Muri aba bakekwaho ubujura umwe yatemye ihema ryari ritwikiriye Daihatsu y’ibirayi binyanyagira mu muhanda undi ajya ku idirishya ry’aho shoferi yari yicaye ashaka kumutema ari nawe wahise araswa na polisi.

Commissioner of Police Félix Namuhoranye aherutse gutangariza mu kiganiro nyunguranabitekerezo Polisi igirana n’abanyamakuru ko Polisi y’u Rwanda idafite umugambi wo kurasa abakekwaho ubujura ahubwo abaraswa ari ababa banze gushyikirizwa ubutabera cyangwa bagerageje kurwanya polisi mu kazi kayo.

Hashize igihe kirenga ukwezi mu mujyi wa Kigali harasirwa abantu bakekwaho ubujura. Bakunzwe kurasirwa mu muhanda Shyorongi Kigali no mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

CIP Umutesi agira inama abaturage kurushaho kwicungira umutekano, agashimangira ko Polisi n’izindi nzego z’umutekano ziri maso.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo