Kigali: Yabuze umugabo we nyuma asanga afungiye mu nzererezi azira ’Ecouteur’

Jacques Munyabarenzi ni umukozi muri ’Salon De Coiffure’ iherereye ku Kabeza mu mujyi wa Kigali, amaze ibyumweru bibiri afunze mu buryo abe bavuga ko bunyuranyije n’amategeko, afungiye mu kigo gifungirwamo inzererezi kizwi nko ’Kwa Kabuga’ i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Chantal Nyirasafari, umukozi ushinzwe abakozi muri ’Salon de Coiffure’ Munyabarenzi akoreramo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yatwawe n’abagabo babiri ku wa Gatandatu tariki 21 y’ukwezi gushize kwa cyenda.

Nyirasafari agira ati "Ku wa Gatandatu mu gitondo haje abagabo babiri barabanza bazenguruka salon yose, bamufashe umwe mu kuboko kumwe undi ukundi.

"Narababajije nti ’ese muri ba nde ko mutatubwiye aho mumujyanye?’. Baravuga ngo ’ni akantu gatu tugiye kumubaza arahita agaruka’".

Ntabwo yagarutse kugeza ubu, yaba umuryango we n’abakoresha be ntibamenyeshejwe ibye kugeza abonye uko abatumaho aho afungiye.

Nyirasafari avuga ko bo babajije kuri ’station’ ya Polisi iri hafi, hamwe n’iya Remera bakababwira ko Jacques Munyabarenzi atigeze ahazanwa.

Mukeshimana Jeanette, umugore wa Munyabarenzi bamaranye imyaka 11, bafitanye abana babiri, nyuma y’iminsi umugabo we yamutumyeho amumenyesha ko yafunzwe, ajya kumureba.

Ati "Yarambwiye ati ’barampohoteye, baraje banshyira mu modoka barantwara bambeshyera ngo naribye’. Bahise bamunyambura kuko baduhaye akanya gato. Sinasobanukiwe nahise njya ku kazi ke kubaza".

Yaribye?

Chantal Nyirasafari yabwiye BBC ko hari umugore w’umukiriya w’iyi ’salon’ Munyabarenzi asanzwe atunganyiriza imisatsi wari uherutse kuza aramutunganya hashize iminsi ibiri agaruka avuga ko yaburiye muri iyi ’salon’ ’ecouteurs’ ze.

Ati "Yamukoreye ari ku cyumweru, umukiriya abitubwira ku wa Kabiri, tumubwira ko ntazo twabonye. Bigeze ku wa Gatandatu nibwo bariya bagabo baje kumutwara.

Ariko no ku wa Gatanu ngo haje abagabo bavuga ko bamushaka ntibahamusanga".

Nyirasafari avuga ko atazi uyu mukiriya wabo byihariye.

Ati "Uwo mukiriya ni umudamu, yari asanzwe amukorera, mvuze ngo akora ibi n’ibi naba mbeshye kuko simuzi, uretse ibyo abantu bahwihwisa ngo arakomeye ariko sinzi ibyo akomeyemo.

"Gusa icyo nibuka yavuze aza kubaza ’ecouteurs’ ze yarambwiye ngo ’murampa ’ecouteurs’ zanjye cyangwa iyi salon nyifungishe?’ ni ko yavuze".

Nyirasafari avuga ko Munyabarenzi bamaze igihe bakorana nta ngeso y’ubujura amuziho, ko akeka ko uyu mugore yaba yaraburiye ’ecouteurs’ ze ahandi akibaza ko bazimwibiye muri ’salon’.

Abona ari akarengane

Mukeshimana Jeanette avuga ko kuba umuntu afatwa ari umugabo ufite urugo n’abana, afatiwe aho akorera, agafungirwa mu nzererezi ntagezwe mu bucamanza n’umuryango we ntubimenyeshwe, ari akarengane.

Ati "Njyewe numva ari akarengane, uburyo bamutwayemo ntabwo bwemewe n’ibyo bamushinja numva atari byo".

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko buri gukurikirana iki kibazo.

BBC imubajije ku bivugwa ko muri iki kigo cyo ’Kwa Kabuga’ hajya hafungirwa abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abantu batari inzererezi, Pudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali yabihakanye.

Ati "Oya ibyo ntabwo ari byo rwose".

Imiryango mpuzamahanga ya Human Rights Watch na Amnesty International ivuga ko iki kigo cyo ’Kwa Kabuga’ gifungirwamo abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ivuga ko hafungirwa inzererezi, abasabiriza ku mihanda n’abandi bashobora kugaragaza isura mbi ku mujyi wa Kigali uzwi n’amahanga nk’umujyi w’isuku kandi uteye imbere.

Leta y’u Rwanda ivuga ko iki kigo gifungirwamo abantu basabitswe n’ibiyobyabwenge baba bategereje kujya kugororerwa ku kigo kiri ku kirwa cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu.


Umugore wa Mugisha yabwiye UMUSEKE ko umugabo we bamutwaye amaze igihe gito avuye kwa muganga (ngo yari afite n’imiti anywa)





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo