Kigali: Wa mugore washatse kwica ubukwe ku Murenge yahishuye icyabimuteye

Umugore witwa Manishimwe Marie Grace uherutse kugaragara mu mashusho ashyira umwana umugabo wari uri gusezerana mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ari Se, yavuze ko icyamuteye kubeshya ko basezeranye ari uko uyu mugabo yamutaye kandi agatwara imitungo bashabikanye mu gihe we ubu ari gusembera n’abana babyaranye.

Manishimwe Marie Grace yavuze ko yumvaga ibyo yakoze ari byo byashoboraga kuburizamo isezerano uriya mugabo yari ari kugirana n’undi mugore bigatuma amutera umugongo akamutwara n’iyi mitungo nubwo byabaye iby’ubusa bagasezerana.

Uyu mugore yavuze ko afite abana yabyaranye n’uyu mugabo witwa Dusengimana Vincent bari bamaze imyaka 9 babana.

Ubwo Manishimwe Marie Grace yajyanaga abana ku Murenge, yavuze ko uwo mugabo usanzwe ukora akazi k’ubucungagereza kuri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, ari umugabo basezeranye banabyaranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere aba bombi bari bagiye gusezeraniramo, yabajije mu Murenge Manishimwe avuga ko basezeraniyemo, asanga batabizi, afata icyemezo cyo gusezeranya uwo mugabo n’undi mugore bari biyemeje gusezerana.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV dukesha iyi nkuru, Manishimwe w’imyaka 34, avuga ko yabeshyaga mu by’ukuri batasezeranye, ahubwo ngo bari bamugiriye inama ko kuvuga ko basezeranye ari byo byahagarika uwo muhango.

Avuga ko umugabo we bamaranye imyaka 9 kandi ngo imitungo bafite ni we wayigizemo uruhare rukomeye none ngo yatwawe n’undi mugore utarayiruhiye.

Uyu mubyeyi avuga ko Dusengimana Vincent yaherukaga mu rugo mu kwezi kwa Gatatu, akamubwira ko aba mu kigo atemerewe gusohoka kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyuma akaza gutungurwa n’uko yashatse undi mugore ndetse ko bagiye gusezerana, akajya kubyitambikamo ariko bikaba iby’ubusa.

Nyuma y’uko Dusengimana asezeranye n’undi mugore, Manishimwe aravuga ko abayeho mu buzima bubi kuko ngo inzu bubakanye n’indi mitungo ubu yabibuzeho uburenganzira.

Avuga ko n’inzu akodesha imaze amezi menshi itishyuwe, kubaho abeshwaho n’abagiraneza kugira ngo abashe kurera wenyine abana be babiri, dore ko abandi batatu bo ngo bapfuye.

Umuturage abajije Ingabire Victoire ikibazo gikomeye! Anavuze ku byemezo by’Abaminisitiri, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo