Kigali:Urujijo ku murambo w’umugabo wambaye ubusa  wasanzwe mu mugezi wa Yanze

Umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro wagaragaye mu Mugezi wa Yanze utandukanya Umurenge wa Kigali n’uwa Kanyinya yo mu Karere ka Nyarugenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, ni bwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo, uri kureremba hejuru y’amazi y’Umugezi wa Yanze.

Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye nta myenda yambaye. Abawubonye bwa mbere yavuze ko bakeka ko waturutse mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gusa bose bakavuga ko batazi niba yishwe n’abagizi ba nabi bakamujugunyamo cyangwa niba yarohamye.

Uwitwa Mutuyimana Solange we avuga ko bawubonye ahagana saa Mbili umanuka usa nk’uva mu Gatsata ariko batazi niba bamwishe ariko ko yabonye watangiye kubyimba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, Nkurayija Christophe, na we yemeje aya makuru avuga ko batari bamenya imyirondoro y’uyu mugabo.

Yavuze ko mu Mugezi wa Yanze hakunze kugaragara imirambo.

Ivomo:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo