Close MORE NEWS Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. UMUBAVU.com Umubavu Kuya 25-01-2021 saa 18:08' whatsapp Facebook Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ziratangaza ko muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga icyemezo cyo kujya kwivuza mu rwego rwo gufasha abaturage. Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko nyuma yo gusesengura uko serivisi zitangwa habanje gukorwa ingendo, byabaye ngombwa ko hafatwa umwanzuro wo kwemerera abayobozi b’imidugudu kuba bafasha abaturage gukora izo ngendo nk’izo kujya kwivuza. Urwego rwa Poilisi y’Igihugu rutangaza ko nyuma y’icyumweru kimwe Umujyi wa Kigali usubijwe muri Guma mu Rugo hafashwe ibinyabiziga bigera ku 1,200 byanyuranyije n’amabiwiriza ya Guma mu Rugo, n’abaturage barenze ku mabwiriza basaga 2400, muri bo 141 bakaba barafatiwe mu tubari. Bamwe mu bafashwe bagiye bagaragaza ko basabye uruhushya ntibaruhabwe kandi bafite gahunda zihutirwa, cyangwa ugasanga hari ababeshya inzego z’umutekano ko bagiye muri serivisi za ngombwa. Mu rwego rwo gufasha abaturage bagaragaje ibibazo byihutirwa birimo na serivisi z’ubuvuzi, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko abayobozi b’Imidugudu bemerewe na bo gutanga impushya zakwerekwa inzego z’umutekano ku bashaka kujya kwivuza. Agira ati “Kugira ngo duce ka kajagari ko kugenda bitari ngombwa, Umuyobozi w’Umudugudu ashobora kwandika urupapuro rwanditseho ko kanaka arwaye cyangwa arwaje runaka ku kigo nderabuzima runaka, ko agiye kwivuza cyangwa kumureba akarwereka abashinzwe umutekano agakomeza”. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka anastase avuga ko imodoka z’abaturage, cyangwa moto zishobora kwifashishwa zigatabara abashaka kujya kwa muganga bitwaje icyangombwa cy’Umuyobozi w’Umudugudu ariko bitavuze ko byahindurwa urwitwazo rwo gushaka gukora ingendo zitari ngombwa, ibyo kandi bikaba byemewe gusa mu Mujyi wa Kigali. Agira ati “Ubwo buryo bwashyizweho ngo dutabare ubuzima bw’umuturage, na Guma mu Rugo ni ukurinda ubuzima bw’umuturage, ni yo mpamvu twabushyizeho, turizera ko hazakoreshwa ukuri ku bakeneye serivisi zihutirwa zo kwa muganga”. Avuga ko imodoka iyo ari yo yose ishobora kwifashwishwa kugira ngo hatagira abarembera mu rugo kubera kubura ubutabazi. Ku bijyanye no kuba abaturage bashobora kwiyandikira inyandiko bikitirirwa Umukuru w’Umudugudu, Prof. Shyaka avuga ko kuri iyi nyandiko hazajya hashyirwaho telefone z’umuyobozi w’Umudugudu kugira ngo inzego z’umutekano zibe zamuhamagara aho zashidikanya. Agira ati “Igihe byihutirwa Akarere n’Umurenge batashoboye gutabara, abayobozi b’imidugudu bashyiraho nomero yabo ya telefone kugira ngo umupolisi abe yahamagara. Ni uburyo budasanzwe twashyizeho ngo hatazagira uvuga ngo umuntu we aramucitse kubera kubura ubutabazi, inzego z’ibanze zibyumve ntibitangwe nk’inzoga ibishye, ahubwo bitangwe aho bikenewe”. Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima irateganya gupima abakuze n’abafite uburwayi bwa karande bagera ku bihumbi 20 kugira ngo abanduye bitabweho hakiri kare. Gahunda yo gutanga umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 na yo ikaba yaramaze gutangira ku buryo hari icyizere cy’uko abahitanwa n’abazahazwa n’iki cyorezo batangira kugabanuka, mu gihe hagitegerejwe urukingo. KT Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. UMUBAVU.com Umubavu Kuya 25-01-2021 saa 18:08' whatsapp Facebook Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ziratangaza ko muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga icyemezo cyo kujya kwivuza mu rwego rwo gufasha abaturage. Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko nyuma yo gusesengura uko serivisi zitangwa habanje gukorwa ingendo, byabaye ngombwa ko hafatwa umwanzuro wo kwemerera abayobozi b’imidugudu kuba bafasha abaturage gukora izo ngendo nk’izo kujya kwivuza. Urwego rwa Poilisi y’Igihugu rutangaza ko nyuma y’icyumweru kimwe Umujyi wa Kigali usubijwe muri Guma mu Rugo hafashwe ibinyabiziga bigera ku 1,200 byanyuranyije n’amabiwiriza ya Guma mu Rugo, n’abaturage barenze ku mabwiriza basaga 2400, muri bo 141 bakaba barafatiwe mu tubari. Bamwe mu bafashwe bagiye bagaragaza ko basabye uruhushya ntibaruhabwe kandi bafite gahunda zihutirwa, cyangwa ugasanga hari ababeshya inzego z’umutekano ko bagiye muri serivisi za ngombwa. Mu rwego rwo gufasha abaturage bagaragaje ibibazo byihutirwa birimo na serivisi z’ubuvuzi, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko abayobozi b’Imidugudu bemerewe na bo gutanga impushya zakwerekwa inzego z’umutekano ku bashaka kujya kwivuza. Agira ati “Kugira ngo duce ka kajagari ko kugenda bitari ngombwa, Umuyobozi w’Umudugudu ashobora kwandika urupapuro rwanditseho ko kanaka arwaye cyangwa arwaje runaka ku kigo nderabuzima runaka, ko agiye kwivuza cyangwa kumureba akarwereka abashinzwe umutekano agakomeza”. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka anastase avuga ko imodoka z’abaturage, cyangwa moto zishobora kwifashishwa zigatabara abashaka kujya kwa muganga bitwaje icyangombwa cy’Umuyobozi w’Umudugudu ariko bitavuze ko byahindurwa urwitwazo rwo gushaka gukora ingendo zitari ngombwa, ibyo kandi bikaba byemewe gusa mu Mujyi wa Kigali. Agira ati “Ubwo buryo bwashyizweho ngo dutabare ubuzima bw’umuturage, na Guma mu Rugo ni ukurinda ubuzima bw’umuturage, ni yo mpamvu twabushyizeho, turizera ko hazakoreshwa ukuri ku bakeneye serivisi zihutirwa zo kwa muganga”. Avuga ko imodoka iyo ari yo yose ishobora kwifashwishwa kugira ngo hatagira abarembera mu rugo kubera kubura ubutabazi. Ku bijyanye no kuba abaturage bashobora kwiyandikira inyandiko bikitirirwa Umukuru w’Umudugudu, Prof. Shyaka avuga ko kuri iyi nyandiko hazajya hashyirwaho telefone z’umuyobozi w’Umudugudu kugira ngo inzego z’umutekano zibe zamuhamagara aho zashidikanya. Agira ati “Igihe byihutirwa Akarere n’Umurenge batashoboye gutabara, abayobozi b’imidugudu bashyiraho nomero yabo ya telefone kugira ngo umupolisi abe yahamagara. Ni uburyo budasanzwe twashyizeho ngo hatazagira uvuga ngo umuntu we aramucitse kubera kubura ubutabazi, inzego z’ibanze zibyumve ntibitangwe nk’inzoga ibishye, ahubwo bitangwe aho bikenewe”. Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima irateganya gupima abakuze n’abafite uburwayi bwa karande bagera ku bihumbi 20 kugira ngo abanduye bitabweho hakiri kare. Gahunda yo gutanga umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 na yo ikaba yaramaze gutangira ku buryo hari icyizere cy’uko abahitanwa n’abazahazwa n’iki cyorezo batangira kugabanuka, mu gihe hagitegerejwe urukingo. KT Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi