Kigali: Umuyobozi muri RBA yatawe muri yombi

Vuningoma J de Dieu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha RIB, aho akurikiranyweho kunyereza umutungo w’ikigo akorera nkuko byemejwe n’umuvugizi w’uru rwego Bwana Modeste Mbabazi.

Nta byinshi umuvugizi wa RIB yatangaje kuko yari mu mirimo myinshi ijyanye no gushyingura umukozi wa RIB uherutse guhitanwa n’impanuka mu Karere ka Rubavu.

Gusa amakuru y’ibanze Rugari dukesha iyi nkuru yabonye, ni uko uyu Vuningoma J de Dieu yari Umuyobozi wa Marketing mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, akaba yaratawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 01/10/2019.

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Bwana Arthur Asiimwe, we yavuze ko nta makuru ahagije abifiteho.

Vuningoma ngo yari amaze igihe ashyirwa mu majwi n’abakozi batandukanye ba RBA kubera kubambura cyangwa kubategeka kugabana amafaranga atagira ingano y’ibihembo (Commission) by’amasoko babaga bashakiye ikigo nkuko ikinyamakuru Rugari.net cyabyanditse.

Hari n’indi myitwarire avugwaho ishingiye ku cyo umuntu yakwita umurengwe kubera amafaranga menshi, aho yahoraga muri za ’Sorties’ hanze y’igihugu ngo yagiye kuryoshya na bamwe mu bakozi b’igitsina gore ayobora.

Biravugwa ko ngo yaherukaga muri Zanzibar ku musenyi w’inkengero nziza z’ikiyaga cya Victoria ari kumwe n’umwe muri abo bagore dore ngo yabahinduranyaga nk’uhindura imyambaro

Hamwe n’ibindi byinshi uyu mugabo avugwaho birimo n’umuturirwa arimo kubaka za Musanze iyo, byose turimo kubyegeranya tukazabibagezaho mu minsi itarambiranye.

SRC: Rugari

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Emmy Kuya 9-10-2019

Abantu nkabo bajye babiryozwa kuko nugusebya igitangazamakuru nka RBA twuba nkabanyarwanda.

UWINEZA Kuya 8-10-2019

bamuzirike numunyangeso

Protais Kuya 7-10-2019

Ubutabera nibukore akazi kabwo

derifine Kuya 7-10-2019

Arikonabo bihutiye kumushyira ahabona gusabamukuri kirane ayagarure inkuko birakabije

derifine Kuya 7-10-2019

Arikonabo bihutiye kumushyira ahabona gusabamukuri kirane ayagarure inkuko birakabije

derifine Kuya 7-10-2019

Arikonabo bihutiye kumushyira ahabona gusabamukuri kirane ayagarure kuko birakabije

-xxxx- Kuya 7-10-2019

Abobantu baba bashaka kudusubiriza igihugu inyuma bage babahana byintangarugerp

phillipe Kuya 6-10-2019

Arko abantu baza gira ubunyangamugayo ryari koko? Gusa biteye isoni.

Kamana eric Kuya 6-10-2019

Oya!ibye byose babiteze cyamunara kuko gukora wishirira kumufuka into sibyo rwose.

james nsabe Kuya 6-10-2019

Sha uyu muyobozi ni babizi iyo bafunga umwihariko kuko yamunze umutungo wa RBA arakabya njye ndibuka hari umwanya wari wasizwe kwi soko wo muri marketing ariko kugeza ubu ntakizamini cyatwanzwe niba umwanya yara wuriyemo amafaranga nawo? Sha na manyanga menshi akorwa muri RBA gusa na Arthur ASIIMWE njye ndakunenga cyane kuri kiriya gisubizo watanze?? Ngo ntago ubizi? Ubwo se bizamenya nde nku muyobozi uhagarariye kiriya cyigo koko? Mugabanye umurengwe wa mugani wu munyamakuru. Mu menye ko ayo aramafaranga ya baturarwanda muba mutera inyoni RIB izadufashe rwose ahanwe byinanga rugero kuko muri RBA habamo amanyanga ateye ubwoba cyane cyane mugutanga akazi.

Maurice Kuya 6-10-2019

Yewe we narinzi ko RBA aricyo gitangazamakuru ntangarugero none nabo abayobozi babo bafite impiri mu mufuka nk’aba Rayon sport

Maurice Kuya 6-10-2019

Yewe we narinzi ko RBA aricyo gitangazamakuru ntangarugero none nabo abayobozi babo bafite impiri mu mufuka nk’aba Rayon sport

Surwumwe Kuya 6-10-2019

Harya Zanzibar yimukiye kuri Victoria? Iterambere ntacyo ritazatuzanira!

Ally uwizeye Salim Kuya 6-10-2019

Nibamukurikirane agarurebyabaturage

Musemakweri Jean Claude Kuya 6-10-2019

Niyihangane abaye igitambo,urumva se ushinzwe marketing yabona izo cash yisinyiye...aya maperereza ni ikinamico....imiturirwa Musanze,guhinduranya abagore no kujya Zanzibar kuki mwihutiye gutangaza ubuzima bwe privée kandi atarahamwa ni icyaha!!!ibi byitwa gukoreshwa mugusenya umuntu...uziko umuvuga nkaho mwakoranaga muri office...mujye muba abanyamwuga...iyi nkuru yawe RIB ibaye ikora neza yafasha muri investigation.

NDAHAYO Frodouard Kuya 5-10-2019

Abo bagabo nibo barya imitungo none abanyarwanda bakaba baheranywe n’ ubucyene! Mubona se ubucyene butarabaye bwinshi? Niho amafaranga ashirira.

NDAHAYO Frodouard Kuya 5-10-2019

Abo bagabo nibo barya imitungo none abanyarwanda bakaba baheranywe n’ ubucyene! Mubona se ubucyene butarabaye bwinshi? Niho amafaranga ashirira.

Caty Kuya 5-10-2019

Muri Zanzibar ku nkombe za Victoria?
Ubwo wize amashuri angahe wa munyamakuru we. Ntabwo uzi gukoresha na Google koko?

ntirenganya jean Kuya 5-10-2019

ubwo nyine bage birira uhagarariwe ningwe aravoma gusa ubwo iminsi 40 iba imugereyeho nabyishyure.

Fidele iyamuremye Kuya 4-10-2019

Nabiryozwe barye akagabuye inda mbi bazime amayira

Fidele iyamuremye Kuya 4-10-2019

Nabiryozwe barye akagabuye inda mbi bazime amayira

Sys Kuya 4-10-2019

Zanzibar ubwo ni ku nyanja y’abahinde si kuri Victoria bwana we.