Kigali:Umuyobozi arashinjwa  gukomeretsa umuturage  amukubise ibuye

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rutoki ,Akagari ka Karugira ,Umurenge wa Kigarama ,Akarere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’imyitwarire ya Mudugudu ubakubita ubuyobozi bwo hejuru burebera.

Ibi aba baturage babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 ubwo uyu muyobozi w’Umudugudu witwa Moise Budete yakubise ibuye umuturage witwa Harerimana Charles aramukomeretsa mu mutwe .

Uyu muturage avuga ko ubwo yabumbaga amatafari uyu muyobozi yaje kumubwira ko yabikoreye mu muhanga ubundi ngo mu gihe agishaka ingorofani yo kuyakuraho , Mudugudu afata amabuye aramwirukankana aho ibuye rimwe ryaje kumufata mu mutwe agakomereka.

Uyu muturage avuga ko uyu Mudugudu yamuhoye ko yabumbiye amatafari mu muhanda gusa we ashimgangira ko yayabumbiye ku marembo y’uwari wamuhaye ikiraka bityo ko bitari bikwiye ko umuyobozi amukomeretse cyane cyane ko imodoka zitabuze aho zinyura.

Bamwe mu baturage babonye ibi biba bavuze ko Harerimana atabumbiye amatafari mu muhanda ndetse ko ibyakozwe n’uyu muyobozi ari ibintu bigayitse gusa bafite ubwoba ko ejo aribo yazakubita bityo basaba inzego bireba kugira icyo zikora aho basaba ko yakwegura .

Harerimana wakomerekejwe asaba ko uyu muyobozi yakurikiranwa ndetse akanamuvuza.

Ku ruhande wa Moise uvugwaho gukomeretsa umuturage ayoboye , yavuze ko ibivugwa ataribyo ko ahubwo uyu Harerimana yamubonye akiruka agakubita umutwe ku rugi bityo ko arirwo rwamukomerekeje.

Uyu muyobozi uvuga ko afite imyaka 61 y’amavuko, yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko atakora ibintu nk’ibi bityo ko ntaho ahuriye no gukomereka kwa Harerimana.

Ngo ku Cyumweru yasanze Harerimana abumbira amatafari mu muhanda amusaba ko yayakuraho ,ejo ku wa Mbere agarutse atangiye kumubaza impamvu atayakuyeho ,undi ngo yahise yiruka niko gukubita umutwe ku rugi uyu muyobozi yemeza ko arirwo rwamukomerekeje.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo