Kigali: Umuturage yarumye umunyerondo ugutwi araguca undi ayabangira ingata!

Ubwo yari ageze mu Mudugudu we atashye bikavugwa ko yari yakerewe (hari saa yine z’ijoro), umuturage yahagaritswe n’abanyerondo arahagarara umwe muri bo w’umukobwa amukubita inkoni undi arabiyama, yaje kwiruka ajya iwe bamusanzeyo bongeye kumukubita afata umwe amuruma ugutwi araguca!

Byabereye mu Mudugudu w’Amarembo I mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Umusore uvugwaho gukora biriya yitwa Akarikumutima.

Ubwo abandi babiri basigaye bakomeje kumukubita, ni ko gusimbukira undi amuruma mu mutwe, usigaye wa Gatatu (wa mukobwa) ayabangira ingata.

Amakuru yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, taliki 16 Nzeri 2020 avuga ko uriya musore yajyanywe kuri RIB ya Remera kwisobanura avuga ko ‘ugutwi’ kwaciwe n’inkoni umunyerondo yamukubise aramuhusha ifata mugenzi we ugutwi kuvaho.

Yeretse abakozi ba RIB aho abanyerondo bamukubise, basanga yababaye ndetse basaba ko abo banyerondo bajya kuvuza uwo musore kuko bamusagariye hanyuma ibyo kumukurikirana bikazakorwa nyuma.

Nubwo ntawakwirengagiza ko abanyerondo bafasha mu kubungabunga umutekano, bamwe muri bo bakunze gushinjwa imyitwarire idahwitse mu baturage.


Abanyerondo bafasha mu kubungabunga umutekano ariko bamwe bagira imyitwarire mibi

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo