Kigali: Umusore yakoze ku byuma by’igipangu birimo amashanyarazi ahita apfa

Ubwo yatoraguraga ibyuma ajya kugurisha, umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, yakoze ku byuma bigize igipangu birimo amashanyarazi, ahita amufata aramwica.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2019 ahagana saa tanu n’igice, mu mvura yaramukiye ku muryango. Nibwo uwo musore usanzwe atoragura ibyuma akajya kubigurisha, yakoze ku byuma bigize igipangu birimo amashanyarazi, ahita yitaba imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kimironko, Uwinkindi Angelique, yemereye itangazamakuru ko uyu musore koko yishwe n’amashanyarazi.

Yagize ati “Ni ko byagenze, ni ba basore bagenda batoragura ibyuma, yegera kuri urwo rugo rwari rufite amashanyarazi noneho kuko imvura yanaguye, ahita amufata arapfa.”

Yakomeje avuga ko Polisi yahise ihagera, aboneraho gusaba abaturage kwirinda gushyira amashanyarazi ku ngo zabo kuko byagiye bigaragara ko ajya yica abantu.


Aba ni abantu bahise bahurura bajya kureba aho uyu musore yafatiwe n’amashanyarazi akamwica

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Theogene Kuya 2-10-2019

nabandi barebereho

Agaca Kuya 30-09-2019

Iyi nkuru ntabwo yuzuye ,kuko ntigaragaza nyiri urupanga rurimo umuririro.ikindi nta kosa afite kuko abo batoragura ibyuma nibindi harimo bamwe b’abajura barabyiba,ibyapa ku muhanda barabimaze. nyiri urupangu nta kosa afite.