Kigali: Umusirikare yarashe umuturage arapfa

Umuntu wari ufite igikapu kirimo umuhoro yarashwe n’ umusirikare wari k’ uburinzi arapfa, uwapfuye ntabwo umwirondoro we uramenyekana.

Ibi byabaye saa munani z’ amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018, mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yemeje aya makuru.

Umusigire w’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, Hicumunsi Alexis usanzwe ashinzwe imari n’ubutegetsi muri uyu murenge wa Kigarama, yabwiye Ukwezi ko uko uwarashwe yashatse kurwanya umusirikare wari mu kazi ke.

Yagize ati: "Kuba yarashwe byo yarashwe, yarashwe n’umusirikare wari uri ku kazi, byari mu masaha ya saa munani n’indi minota. Uwo musirikare yari abajije uwo muturage ibintu afite agirango arebe mu bikapu yari afite, undi rero amubwira ko atabishinzwe ajya kumurwanya, uwo warashwe yari afite n’igikapu kirimo umupanga ajya kuwukuramo ngo awumutemeshe hanyuma umusirikare aramurasa"

Hicumunsi Alexis yatangaje ko uwo muntu warashwe nta byangombwa bamusanganye bari kwifashisha bareba amazina ye n’indi myirondoro ye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
gasigwa ernest Kuya 24-07-2018

barebe neza nimba yamurashe ane koko ,kuko abiri yonyine yarikuba ahagije atanamurashe mucyico ikindi kobaba begeranye aribenshi kuki mugenziwe atamutabaye ngo bareke kumuica .

gasigwa ernest Kuya 24-07-2018

barebe neza nimba yamurashe ane koko ,kuko abiri yonyine yarikuba ahagije atanamurashe mucyico ikindi kobaba begeranye aribenshi kuki mugenziwe atamutabaye ngo bareke kumuica .