Kigali: Umusirikare warashe akica umuntu i Nyamirambo-Cosmos yahakanye ko ari umugambi wacuzwe

Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda Sgt Butare Jean Bosco aremera ko yarashe koko Niyitanga Jean Claude bitaga Barthez agapfa ariko yabikoze kuko yabarwanyaga gusa nta mugambi wari wabicuzweho mbere, abareganwa nawe Musanabandi Sada wari ‘umugore’ wa Barthez na Louis Nsanzabarinda nabo bavuga ko nta mugambi n’uruhare bafite mu kwica Barthez mu gihe ubushinjwacyaha bwo bubashinja ubugambanyi mu kwica uyu mugabo.

Uyu mugabo yarashwe tariki 06 Nzeri nijoro i Nyamirambo hafi yo kuri Cosmos, nyuma Sgt Butare, Musanabandi na Nsanzabarinda usanzwe ari umunyerondo barafatwa bafunganwa n’uyu musirikare bakurikiranyweho ubwicanyi n’umugambi wo kwica.

Uyu munsi baburaniye ku rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umushinjacyaha yavuze ko abashinja gucura umugambi wo kwica uyu mugabo wari uzwi cyane ‘Barthez’ kuko ngo hari ibimenyetso bibyerekana.

Avuga ko nyuma yo kumwica bazanye amafaranga n’ibioresho (amplificateurs) bakabishyira ku murambo wa ‘Barthez’ bakavuga ko ari umujura wari wibye Musanabandi Sada kandi yarwanyije inzego z’umutekano bityo akaraswa, ariko ngo bikaza kugaragara ko nta mafaranga yari yibye.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mugore Sada mu nyandikomvugo yakoze mu bugenzacyaha yavuze ko uwishwe ari umujura wari wamuteye ariko ubu akaba yisubiyeho akemera ko ari umugabo bigeze kubana kandi wajyaga anagaruka.

Umushinjacyaha avuga ko kwica Niyitanga Jean Claude no kugerageza gusibanganya ibimenyetso bimwe na bimwe ndetse no kwivuguruza kwa Sada ngo bigaragaza umugambi bateguye.

‘Barthez’ uyu ngo yarashwe amasasu abiri mu gituza agwa aho. Umushinjacyaha agasabira abaregwa gufungwa by’agateganyo.

Bamwitirira ko ari umujura warashwe agerageza kurwanya abairikare n’abanyerondo ngo abake imbunda.

Mu kwiregura Musanabandi Sada yavuze ko Niyitanga Jean Claude (Barthez) yabaye umugabo we mu gihe cy’imyaka umunani ariko babana bitemewe n’amategeko, nyuma yabwo baratandukanye ariko ngo akajya anyuzamo akagaruka mu rugo nk’umwinjira.

Mu ijoro ryo kuya 06 Nzeri nabwo ngo yari yaje maze bagirana amakimbirane aratabaza.

Abanyerondo batabaye ngo ‘Barthez’ yarwanye nabo bamwe arbakubita barahunga bajya gutabaza abasirikare bari ku irondo basiga akirwana na Louis Nsanzabarinda, uyu na we uregwa ubufatanyacyaha.

Abasirikare bari ku irondo ngo baratabaye bakiza uyu ‘Barthez’ na Louis maze bohereza Sada kuri Police ngo ajye gutanga ikirego. Aragenda nk’uko abivuga.

Ataragerayo ngo baramuhamagaye bamubwira ko agaruka kuko ‘Barthez’ yarashwe. We akavuga ko nta ruhare cyangwa umugambi yagize ku rupfu rw’uyu wari umugabo we.

Abasirikare bahageze ngo babwiye ‘barthez’ ngo aryame hasi maze arabatuka, ngo amafaranga 20 000Frw yari afite arayabajugunyira, aha ngo niho yabarwanyije maze umwe muri abo basirikare aramurasa.

Aba basirikare bari kumwe na mugenzi wabo mu kazi bari bari mu rukiko ariko ntibahawe ijambo.

Sgt Jean Bosco Butare yavuze ko yarashe ‘Barthez’ nyuma yo kubajugunyira amafaranga, no kubatuka nabi (ibitutsi yasubiyemo mu rukiko bakamubuza) ndetse no kubarwanya.

Sada yasabye kurekurwa agakurikiranwa adafunze kuko afite uburwayi, Sgt Butare asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko n’ubundi ngo yafashwe nyuma y’iminsi 8 habaye icyo gikorwa kandi ari mu kazi ataratorotse ubutabera.

Inteko y’abasirikare baburanishaga uru rubanza nyuma yo kumva impande zombi yavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku baregwa uzasomwa tariki 08 Ukwakira 2018.

Src:Umuseke.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kibonge Kuya 5-10-2018

inzego zubutabera zacyu turazizeye ko zizakora imirimo zishinzwe neza zikarangiza urworubanza ntamakemwa urengana azarenganurwa nibasanga koko arumugambi yarafite azahanwa namategeko yurwanda

kibonge Kuya 5-10-2018

inzego zubutabera zacyu turazizeye ko zizakora imirimo zishinzwe neza zikarangiza urworubanza ntamakemwa urengana azarenganurwa nibasanga koko arumugambi yarafite azahanwa namategeko yurwanda