Kigali:Umurambo w’umusore wasanzwe ureremba muri Nyabarongo

Umurambo w’umusore utaramenyekana wabonywe ureremba muri Nyabarongo mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’gitondo cyo ku wa 29 Kamena 2018. ni bwo abaturage babonye uwo murambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 35.

Uyu musore yakuwe mu mazi bigaragara ko yaba yishwe kuko yari apfutse ishashi mu mutwe, anaziritse amaboko.

Iperereza ryahise ritangira ku rupfu rw’uyu musore nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel, yahise abitangariza IGIHE ko umurambo ugiye gusumwa.

Yagize ati “Imodoka igiye kuwutwara ku Bitaro bya Kacyiru kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu.”

Polisi yahumurije abaturage ko nta mpungenge z’umutekano bakwiye kugira.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo