Kigali: Umumotari yagwiriwe n’igiti yugamyemo ahita apfa

Umusore ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto ’Umumotari’, yagwiriwe n’igiti ahita apfa, Polisi yihanganishije umuryango we, isaba abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe k’imvura.

Ibi byabaye ahagana saa tatu z’igitondo (9h00 a.m) kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira, mu Mudugudu w’Ishema, mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Motari yari yugamye munsi y’igiti giteye ku muhanda, afite Moto RD 484Z, kiramugwira ahita apfa.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (Fire Brigade) ryatabaye ribasha gukura umurambo w’uriya musore munsi y’igiti, Moto ye n’ibyo yari afite byatwawe n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Abanyarwanda bakwiye kwitwarararika mu gihe k’imvura bakirinda kugama munsi y’igiti.

Ati “Mbere na mbere mbanje kwihanganisha umuryango w’uwapfuye. Nkaba nasaba abaturage kutugama munsi y’ibiti kuko hari impanvu eshatu zitari nziza; kuba igiti cyakugwira, kuba cyakubitwa n’inkuba no kuba ukomeza kunyagirwa, nta mutekano uba ufite igihe wugamye munsi y’igiti.”


Nkuko bigaragara ku Ndangamuntu ye, Nyakwigendera yari afite imyaka 27 y’amavuko


Motari yari yugamye munsi y’igiti ubwo yahuraga n’isanganya


Impanuka yabereye ku marembo y’iyi Hoteli


Umumotari yugamye munsi y’igiti kiramugwira arapfa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo