Kigali: Umukobwa wambaye ubusa ngo aba yakoze umuti

Bamwe mu bakobwa basakaza amafoto hanze biyambitse impenure ku mbuga nkoranyambaga basigaye bavuga ko bakoze imiti .

Ntibakivuga ko yambaye impenure cyangwa ubusa ahubwo bavuga ko yakoze umuti.

Imvugo zisigaye zikoresha n’urubyiruko rutandukanye ruzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bakagira umwihariko wo gukunda kwifotoza amafoto biyambitse impenure basigaye bafite amazina bita amafoto yabo bitewe nuko yayifotoje yambaye harimo nkayo bita umuti [aho umukobwa aba yambaye impenure ] rumbiya [aho umukobwa aba yambaye yikwije ndetse n’ayandi mazina atandukanye.

Umwe mu bakobwa bazwiho gukoresha zino mvugo utifuje ko amazina ye tuyatangaza yatubwiye ko baba bagomba gushaka izina ry’umwimerere bakwita ifoto yabo kugirango bamaganre kure imvugo zidakwiye bo bita nk’imvugo zidahwitse.

Agira ati “ Niba mbwiye umukobwa mugenzi wanjye nti nakoze umuti kuri instagram biba bivuze ko nashyizeho ifoto idasanzwe”.

Yakomeje atubwira ko iki gihe haharawe amagambo azimiza ikintu mu gihe mbere byabaga bigoranye ko umuntu yabwira undi ati nashyize hanze ifoto nambaye ubusa [urumva koko nabivuga?] gusa mubwiye ngo nakoze umuti ahita yumva icyo mubwiye.

Source: Umuryango.com

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Elijah Kuya 2-09-2018

ibyo nibyo bisigaye bigezweho, kdi ayo magambo niyo arimo kuzanwa nabadaimoni, ese mutambeshye koko yakoze umuti koko? bisobanuke neza kdi nabandi babimenye ko abo atari abana b’ Imana ahubwo naba satani kdi bibiliya iti" hari inzira 2 , (1)iyubugingo (2) iyirimbukiro wowe wamenye ukuri amagambo nkayo ntago ahesha Imana icyubahiro.

Andrew Kuya 31-08-2018

Ibyiza nukoyavugango
Nakozamahabo
Nahokuvugango
Nakozumuti sibyo