Kigali: Umukobwa w’ikizungerezi yafatiwe mu cyuho yiba icupa ry’inzoga ry’agaciro

Ahagana saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019, umukobwa w’ikizungerezi aguwe gitumo yibye icupa ry’inzoga muri Kime Super Market mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa ubona ko asobanukiwe kandi ari umunyamujyi, yinjiye mu iguriro rya kijyambere rizwi nka KIME riri mu mazu ya Sulfo ahazwi nko ku muteremuko agaragara nk’umukiliya, maze atangira kugenda afata ibintu ariko ashobora kuba atari azi ko umugambi yafashe ushobora kumugwa nabi .

Nkuko bizwi amaguriro manini yose yo mu Mujyi wa Kigali iyo urimo haba harimo icyumba bareberamo abantu bose binjiyemo baba bacungirwa kuri Camera z’umutekano zizwi nka CCTV .

Ubwo yari amaze guhisha mu isakoshi yari afite iryo cupa ry’inzoga bivugwa ko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70, uwo mukobwa yagerageje gushaka uko yarisohokana maze atabwa muri yombi ataragera ku mugambi we.

Akimara gufatwa yahise ashyirwa ahantu hizewe maze abayobozi by’iryo guriro bajya kumuganiriza kugira ngo bamenye icyamuteye kuza kwiba ahantu kandi azi neza ko hacungiwe umutekano bihagije.


Aha uyu mukobwa yahishaga mu gikapu cye icupa ry’inzoga y’agaciro yari amaze kwiba

Irebere Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
SIBORUREMA Protais Kuya 7-11-2019

Bage bamenya ko ikoranabuhanga ntacyo risobwa Kandi riri imbere mu gihugu cyacu.