Kigali : Umugore yabyaye impanga z’abana batanu icyarimwe bamwe bitaba Imana

Ku bitaro bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanome mu Karere ka Kicukiro, Umugore usanzwe atuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, yabyaye impanga z’abana batanu ariko bane muri bo bamaze kwitaba Imana.

Uyu mugore witwa Mariamu wo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, yabyaye bariya bana batanu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

Uyu mubyeyi wibarutse abana batanu asanzwe akora akazi ko gutunganya inzara muri Saloon de Coifure Kimimironko mu gihe umugabo we akora ako kogosha.

Umwe mu barwaje uyu mubyeyi yabwiye Igihe dukesha aya makuru ko abana uyu mubyeyi yabyaye bavukiye ku mezi atanu.

Yagize ati “Yabyaye abana batanu bavutse igihe kitageze bavukiye ku mezi atanu ariko hashize akanya umwe arapfa n’ubu undi w’umuhungu yamaze gupfa.”

Amakuru yaje kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ko abandi bana babiri bitabye Imana.

Uyu uri kuri uriya mubyeyi, yakomeje avuga ko umuryango wabyaye aba bana ukeneye ubufasha kugira ngo ubashe gushyingura izi mpinja bitewe n’uko utishoboye.

Ati “ Ubu hamaze gupfa abana bane undi mwana we ari muri couveuse ariko umubyeyi we ameze neza ariko nyine urabyumva umuryango wabo ukeneye ubufasha kuko ntiwishoboye byibuze kugira ngo unabone uko ushyingura abo bana cyane ko n’uyu mubyeyi yari amaze hafi ibyumweru bibiri ari mu Bitaro I Kanombe akoresha amafaranga.”

Kugeza ubu uyu mubyeyi wabyaye aba bana batanu aracyari mu Bitaro bya Kanombe aho we n’umwana we usigaye barimo kwitabwaho n’abaganga.

Ivomo : Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo