Kigali: Umugore n’umugabo bafuzwe nyuma yo gufatanwa udupfunyika 7200 tw’urumogi

Ibi byabaye ahagana isaa yine ubwo umugabo umwe utahise utangazwa amazina ye kubera iperereza n’undi mugore bafatanwaga urumogi.

Aba bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’abaturage.

Umugabo yafatanywe udupfunyika ibihumbi bibiri magana arindwi (2700), mu gihe umugore we yafatanywe udupfunyika ibihumbi bine magana atanu (4500).

Urumogi ni ikiyobyabwenge kiganje mu rubyiruko akaba ari nayo mpamvu inzego zose zahagurukiye kurwana nicyo kibazo kimaze kuzengereza urubyiruko rw’u Rwanda.

Niyo mpamvu mu guhangana nacyo, hazamuwe ibihano mu buryo bugaragara, ku buryo abaruhinga, abarunywa ndetse n’abarucuruza bagomba guhanwa by’intangarugero. Ibi bikaba ikitegererezo ku bafite gahunda nk’izo.

Twabibutsa ko mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, umuntu ufashwe akora ibiyobyabwenge, uhinga, ubika ndetse unacuruza urumogi ahanwa n’ingingo ya 263 aho iteganya ko ahabwa igihano cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
gasigwa ernest Kuya 11-12-2018

ariko nkubu koko bahise bakorerwa dossier vuba byihuta ubundi bagahabwa igihano kirenze ibindi mubyo amategeko ateganya yibiyobyabwenge maze mukareba KO nabandi badatinya bagahita babireka.