Kigali: Umugabo yitwikiye mu nzu n’umwana we akoresheje ’Lisansi’

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2020 mu masaha ya saa saba, umugabo wo mu Mudugudu wa Nyakariba, mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yitwikiye mu nzu hamwe n’umwana we w’imyaka itanu bakoresheje lisansi, bikaba bikekwa ko yari yasinze yananyweye ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yemereye ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa saba z’amanywa.

Gitifu Musasangohe Providence yadutangarije ko uwo mugabo witwa Jean Marie Vianney, akaba yari amaze iminsi itatu atabana n’umugore we kuko yari yaramuhunze kuko yamuhohoteraga.

Agira ati "Hari hashize iminsi itatu umugore amuhunze anajyana abana be babiri, uw’imyaka itanu n’uw’itatu, noneho ejo umugabo ajya kumubwira ngo ntiyaguma wenyine amusaba uwo mwana w’imyaka itanu ari nawe bitwikanye mu nzu"

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko uwo mugabo n’umwana we bakomeretse cyane bakajyanwa mu bitaro bya Kacyiru ariko bakaba bafite amakuru ko umwana yaba yaje koherezwa mu bitaro bya CHUK.

Uyu muyobozi kandi avuga ko uwo mugabo bikekwa ko yabanje kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge kuko banasanze hari amacupa menshi y’inzoga ari mu rugo bigaragara ko yabanje kuzinywa, kandi n’umugore we akaba avuga ko yahunze umugabo we yaramujujubije kuko yanywaga n’urumogi.

COVID-19: Inzara igiye kutwica, maze Kabiri ntarya, Leta nidufashe naho ubundi ubuzima bumeze nabi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo