Kigali:Umugabo yafatiwe mu cyuho arimo kwaka ruswa y’amafaranga yiyita umukozi wa zimwe mu nzego za Leta.

Mu cyumweru gishize, Polisi yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwaka ruswa y’amafaranga; umwe muri bo akaba yarakoze iki cyaha yiyita umukozi wa zimwe mu nzego za Leta.

Uwitwa Nsabimana Emmanuel yafashwe arimo kwaka ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda uwashakaga kubaka inzu mu kajagari mu kagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo; akaba yaramwizezaga ko azamuhesha icyangombwa kibimwemerera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yakoze iki cyaha yiyitirira inzego za Leta zirimo Urwego rwunganira Uturere mu kubungabunga umutekano (District Security Support Administrative); ubundi akavuga ko ari Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ndera.

SSP Hitayezu yavuze ko bamwe mu bo yatse ruswa ari bo babimenyesheje Polisi; ndetse aboneraho kubashima no gusaba abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali kwirinda ruswa y’ubwoko bwose.

Yakomoje ku ngaruka za ruswa agira ati,"Usibye kuba ari icyaha, idindiza ubukungu n’iterambere. Buri wese akwiriye kuyirinda; kandi akagira uruhare mu kuyirwanya atanga ku gihe amakuru yerekeranye na yo kuri Sitasiyo ya Polisi imwegereye; cyangwa akagana izindi nzego zifite mu nshingano kuyirwanya no kuyikumira zirimo Urwego rw’Umuvunyi, RIB n’izindi."

Ruswa ni ugutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 633 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko byitwa; bikanafatwa nka ruswa; gusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.

Undi wafashwe arimo kwaka ruswa ni Hakizuwera Jean Baptiste.Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko ashinzwe umutekano mu Ishyirahamwe ry’Abamotari bakorera mu murenge wa Ruyenzi, mu karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Muganza, mu murenge wa Runda arimo kwaka ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bakora imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto kugira ngo amusubize moto yafatanye uwo yatse ruswa ayitwaye adafite uruhushya rwo gutwara iki kinyabiziga.

Aba bombi Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo