Kigali:Umucuruzi yarasahuwe  ajyanywa mu kigo cy’inzererezi ,umusaza arataka inkoni yahondaguwe n’abanyerondo,

Niyonsenga Innocent utuye mu Mudugudu wa Iriba mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro aratabaza nyuma yo guhondagurwa n’Abanyerondo 6 bagatwara n’umupangayi we mu kigo cy’inzererezi kizwi nko Kwa Kabuga i Gikondo.

Uyu musaza witwa Niyonsenga Innocent avuga ko yakubiswe akagirwa intere n’abanyerondo kuwa 01 Nyakanga 2021, ubwo yari ahamagawe n’umucuruzi ukodesha inzu ye ngo amwishyure amafaranga y’ubukode.

Ubwo yatahaga ngo yahuye n’uruva gusenya kuko yakirijwe inshyi n’imigeri n’aba banyerondo bageze kuri 6 baje guhita bafata wa mucuruzi bamutwara mu nzererezi asiga iduka rifunguye bamwe mu banyerondo banasahura ibicuruzwa.

Yagize ati “Mu gihe ngitanga ibisobanuro, umwe mu banyerondo amafata mu muhogo araniga undi ankubita umugeri ngwa hasi”

Akomeza avuga ko mu gihe yatakaga cyane abaturage bahuruye batabaye babona kumurekura ariko ntibyabuza kumuzamukana aho bacishagamo bakamukubita inshyi n’imigeri yaza Butine.

Ati ” Ibyankorewe ni akarengane katagira uko gasa”

Abaturage bavuga ko bumvise umuntu ataka cyane bahuruye basanga ni Abanyerondo bari guhondagura uyu musaza ku buryo iyo batagoboka uyu musaza yari kuhasiga ubuzima.

Bati:”Twabonye uburyo bari kuniga uriya musaza tubabwira ko amaraso ye bari buze kuyabazwa, twavugije induru babona kumurekura”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Nsengiyumva Vincent, yabwiye TV1 ko ibivugwa ko uyu musaza Niyonsenga Innocent yakubiswe n’irondo atari abizi.

Ati ” Iki kibazo cyo guhohotera umuturage nta wigeze akingezaho, ntabyo nzi”

Akomeza avuga ko ikibazo azi ari icy’umusaza witwa Innocent uri gushakishwa uruhindu ngo kuko yumvise ko yahohoteye Mutwarasibo warezwe muri RIB akaba ari gushakishwa.

Gitifu Nsengiyumva avuga ko niba Niyonsenga Innocent yarakubiswe n’irondo yatanga ikirego kuri RIB kigakurikiranwa agahabwa ubutabera.

Bamwe mu baturage bavuga ko Abanyerondo badukanye umuvuno wo gukubita uwo bashaka barangiza bakamuhimbira ibyaha agafungwa mu buryo bw’amaherere.

Mu Mujyi wa Kigali ntihasiba inkuru zivuga ko Abanyerondo bahohotera abaturage bikagera naho babakubita bya kinyamaswa ibintu abaturage basaba ko Abanyerondo bahabwa amahugurwa bagakora kinyamwuga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
John Kuya 8-07-2021

Ibyo bintu ubuyobozi bukwiye kubihagurikira,kuko ntabwo ari muri Kigali gusa,na hano Nyamata mu mudugudu wa Cangarayi,abanyerondo bamaze abantu babakubita,babatuka,muri make bitwaza uburenganzira bahawe bakagambana,jye mbona kobahiriza amabwiriza ya Covid byaharirwa Police kuko abandi bose baba Dasso,abanyerondo,barakabya,ministère ibifite mu nshingano ibyigeho.Thx

John Kuya 8-07-2021

Ibyo bintu ubuyobozi bukwiye kubihagurikira,kuko ntabwo ari muri Kigali gusa,na hano Nyamata mu mudugudu wa Cangarayi,abanyerondo bamaze abantu babakubita,babatuka,muri make bitwaza uburenganzira bahawe bakagambana,jye mbona kobahiriza amabwiriza ya Covid byaharirwa Police kuko abandi bose baba Dasso,abanyerondo,barakabya,ministère ibifite mu nshingano ibyigeho.Thx