Kigali-Rusumo: Impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’abantu 2

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Nzeli 2020, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 50, ikamyo ifite ibirango byo muri Tanzania yagonze moto abantu babiri bahita bahasiga ubuzima

Amakuru avuga ko iriya kamyo yavaga ku mupaka wa Rusumo igana i Kigali ipakiye ingano, yari kumwe n’izindi zishoreranye igeze mu Murenge wa Kirehe ica ku zindi ariko uyitwaye atabasha kureba neza imbere ye, ahita agonga moto.

Iriya mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyakatsi, Akagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe, yaguyemo motari w’imyaka 23 n’umugenzi yari ahetse w’imyaka 34.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko hari amakuru cyahawe n’umwe mu bakora mu by’umutekano avuga ko iriya kamyo yavuye mu mukono wayo igasanga moto mu wundi mukono ikayigonga.

Umushoferi w’ikamyo n’imodoka ye, yafashwe ajyanwa kuri Polisi ya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe.

Mu minsi mike ishize kuri uriya muhanga Kigali-Rusomo, mu Karere ka Rwamagana habereye impanuka ikomeye y’imodoka Prado yagonze umunyegare, nyuma igenda igonga ibinyabiziga ndetse n’umumotari, abantu 3 bahita bahasiga ubuzima.


Ikamyo yasanze moto mu rundi ruhande rw’umuhanda ihita iyigonga


Iyi kamyo ni yo yagonze motari n’umugenzi yari ahetse

Umuhungu wa Rusesabagina ngo agiye gukora ibishoboka byose yisubize Se, Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n’u Rwanda ameze neza aho ari muri Uganda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo