Kigali: Mme Jeannette Kagame yahawe igihembo cy’umugore wagaragaje imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya SIDA muri Afrika

Iki gihembo yagiherewe i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu nama yarebaga aho u Rwanda ruhagaze n’ibyo rwagezeho muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya SIDA. Iyo nama yarimo ingeri zitandukanye, hari kandi n’umuyobozi w’umuryango w’ishami rya ONU rishinzwe kurwanya SIDA (ONUSIDA), Bwana Michael Sydbe.

Michael yagarutse ku buryo butangaje Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame akoresha yita ku rubyiruko ndetse anahangana n’ingamba zihamye zo kurwanya icyorezo cya Sida.

Michael yagarutse ku miyoboro Madame wa Perezida acishamo gahunda zo kurwanya Sida nka ‘Imbuto Foundation’ aho bigaragara ko ashyiramo imbaraga nyinshi zifasha abagenerwabikorwa.

Iki gihembo yagihawe kubera imbaraga ashyira mu kwita ku rubyiruko rw’u Rwanda n’abangavu muri rusange. Michael kandi yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Sida.

Imibare igaragaza ko ibigo byose nderabuzima, ibitaro byose byo mu Rwanda hafi 97% bitanga service zijyanye n’icyorezo cya Sida.

Imibare ikomeza igaragaza ababyeyi bahawe ubuvuzi bavuye kuri 89,300 bagera ku 38,600 muri uno mwaka.

Uburyo bwo kwipima bugaragaza ko bwakoreshejwe n’abasaga 2,500,000 kandi abasanganywe ubwandu bahawe serivisi zijyanye na Sida.

Madame wa Perezida Kagame, Jeanette Kagame yatangaje ko icyo gihembo yahawe ari ishema kuri we, ku banyarwanda ndetse by’umwihariko ku ikipe ngari bakorana.
Kuri we kandi yavuze ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo bakomeze bahangane n’icyorezo cya Sida.

Yanagizwe kandi Ambassadeur w’abangavu ku mugabane wa Afurika kubera uruhare agaragaza mu kwita by’umwihariko ku bangavu.

Mu minsi ishize Minisiteri y’Ubuzima ibicishije mu kigo gishinzwe ubuzima RBC batangije gahunda bise RPHIA akaba ari ubushakashatsi bugamije kureba aho ubwandu bwa Sida bugeze mu Rwanda kuva gahunda yo gutanga imiti yatangizwa mu Rwanda.

PNG - 758.9 kb
Madame Jeannette Kagame asanzwe agira uruhare rukomeye muri gahunda zo kurwanya Sida mu bakiri bato

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo