Kigali: Minisiteri y’Ubutabera ntizihanganira abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibyo byatangarijwe i Kigali mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutabera n’uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi Bwana Nicolas Biremo.

Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko Leta y’u Rwanda itazihanganira abumva nabi uburenganzira bwa muntu bakabiba ingengabitekerezo n’amagambo ahembera urwangano mu banyarwanda.

Iyi Minisiteri yavuze ko icyitwa uburenganzira hari ababwumva nabi bagashaka kubibangikanya n’amayeri yo gukongeza ingengabitekerezo n’urwango mu banyarwanda.

Uwari uhagarariye iyi Minisiteri yakomeje avuga ko aho ingengabitekerezo n’urwango byagejeje u Rwanda ntawe utahazi kandi ko nabo babyirengagiza babizi.

Hari indwara yo kumva icyo bita "Droit d’expression" uko bitari. Ntabwo dushobora gutuma Droit d’expression idusubiza ahabi.

Minisiteri yakomeje ivuga ko ubufatanye no kubahana bwa za Guverinoma aribyo bizatuma ubwo burenganzira bwa muntu bugerwaho.

Ku ruhande rw’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, uwuhagarariye mu Rwanda Bwana Nicolas yavuze ko hari intambwe igaragara u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Uhagarariye uyu muryango yakomeje avuga ko uwo muryango uzakomeza gutanga umusanzu wawo mu gukorana n’u Rwanda.

Twabibutsa ko mu minsi ishize Ubushinjacyaha bwavuze ko butazihanganira abantu bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bitwaje ko baba hanze.

Icyo gihe kandi Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatunze agatoki Twagiramungu Faustin, umunyapolitiki ushaje uba ku mugabane w’u Burayi, bunavuga ko bufite uburenganzira bwo gusohora impapuro zimuta muri yombi kubera ibyo akomeje kuvuga bikurura urwangano n’ingengabitekerezo mu banyarwanda.

PNG - 691.3 kb
Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo