Kigali: Leta yitabaje abanyamasengesho ngo birukane umuzimu w’umuntu umaze igihe apfuye ariko bakaba bakimubona yidegembya

Mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gikomero mu Kagari ka Gicaca haravugwa inkuru y’umuntu umaze igihe yarapfuye ndetse yaranashyinguwe ariko ngo abantu bagakomeza guhungabanywa no guhura na we kandi bazi ko bamushyinguye cyera.

Muri aka gace hakomeje kubera amasengesho ategurwa n’abanyamasengesho bo mu matorero atandukanye mu rwego rwo kwirukana uwo umuzimu bivugwa ko arimo gutera mu bantu bakamubona mu ishusho y’umuntu wari uhatuye umaze igihe apfuye bikaba bikomeje gutuma abantu bahungabana.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, Rwamucyo Gonzague aho yabwiye ibyishimo ko ubuyobozi bwabanje kubifata nk’ibihuha ariko nyuma bakaza no gukeka ko ari umuzimu wa nyakwigendera urimo gutera mu bantu ari na cyo cyatumye ubuyobozi bwiyambaza abanyamasengesho kugirango basenge birukane uwo mudayimoni mu izina rya Yesu.

Gitifu Rwamucyo yagize ati: “Twebwe rero twabifashe nk’ibihuha kuko baravuga ngo uwo muntu bajya bamubona i Nyagasambu (mu Karere ka Rwamagana), twebwe rero twabifashe wenda ko ari amadayimoni cyangwa se abazimu. Tubifata wenda nko kuba umuntu ashobora kugira ikibazo cyo guterwa n’abazimu, icyo twemeje ni uko ari igihuha kuko tudashobora kubihagararaho ngo tumwerekane. Icyo twakoze ni ukuzana abantu bakabasengera kuko twagishije inama abantu basenga baratubwira bati ibintu nk’ibyo byirukanwa n’amasengesho.”

Rwamucyo yatubwiye ko abanyamuryango ba nyakwigendera ngo bagiye kureba imva bashyinguyemo uwo muntu basanga nta kintu imva yahindutseho ariko bagatangazwa no kumva abantu batandukanye bavuga ko babonye uwashyiguwe muri iyo mva ari muzima.

Yatubwiye ko kuri uyu wa 26 Kanama 2018, itorero rya ADEPR ryagiye gukorera igiterane mu Kagari ka Gicaca ari na ko nyakwigendera yari atuyemo akanahashyingurwa. Kuri uyu wa mbere tariki 27 Kanama, nabwo itorero ry’Abangilikani rirahakorera igiterane mu rwego rwo kwirukana iyo myuka mibi ikomeje kuza mu bantu bikabatera ubwoba.

Ati: “Ayo masengesho agamije kugirango abaturage bagire imitekerereze myiza, bareke kugendererwa n’imyuka mibi.”

Pasiteri Niyihaba Jean Paul, wo mu itorero rya ADEPR akaba n’umuyobozi w’amadini n’amatorero mu Murenge wa Gikomero yatangarije ibyishimo ko amasengesho bakoze kuri iki Cyumeru tariki 26 Kanama yari agamije guhumuriza abaturage nyuma yuko ubuyobozi bubiyambaje kugira ngo basengere abaturage badakomeza guhungabanywa n’uwo muzimu bikaba bishobora no gutuma bajya mu matora y’abadepite badatekanye.

Ati: “Abayobozi babifashe nk’ikintu cyatuma abaturage bahungabana amatora akazajya kuba hariho ihungabana mu baturage. Ni ko kutwiyambaza nk’abanyamadini ngo tubafashe gusenga mu baturage habemo ihumure, twabigishije ijambo ry’Imana, tunasengera amatora ngo azagende neza.”

Yakomeje agira ati: “Biragaragara ko ari nk’umwuka mubi uba warateye ahantu ushobora gutuma imitima y’abantu ihungabana, ubwo rero ni ubwo buryo twakoze ayo masengesho….mu gusenga twasengeye iyo myuka mibi yose ivugwa yatuma abantu bahungabana kuko tuzi ko Imana ari yo irinze abantu bari mu mbaraga z’Imana, twafashe umwanya wo gusenga.”

Pasiteri Niyihaba yavuze ko iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi kandi ngo ahamya ko bacyuye ibyiringiro n’ihumure biva mu masengesho ku buryo batazakomeza gukuka imitima kubera umuzimu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Jean Kuya 4-09-2018

Iyi nkuru yanditse nk’igihuha cg uwayanditse niwe ufite ubumenyi buke: ni gute atatubwiye amazina yuwo wapfuye cg igihe yapfiriye? Ni gute atatubwiye muburyo bweruye niba baramushakiye mumva imbere cg inyuma bakamubura? Famille ye ibibona gute mbere yo kutubwira amakuru y’abaturage yaho yari atuye? Jye ndumva yayisubiramo akatuvana mu gihirahiro..

Niyonzima Kuya 3-09-2018

Ifoto ye n iriya mwashyizeho? Muzongere mumufotore neza ntagaragara. Bagiye kumva bacukuye basanga ntakirimo cg barebye inyuma gusa? Niba bararebye inyuma ntakimenyetso gihagije kuko hari nabashyingura amabuye abantu baziko ari umuntu urimo.

tonny uwase Kuya 31-08-2018

Ahubwose konumva biteye ubwoba ahaaaa ubwo nabazimu baje Murwnda? ese mwabwiwe Niki ko yapfuye? harumuntu waboneste bari basanzwe baziranye? ahaaaa Imana nidutabare.

Ngoga Kuya 30-08-2018

Iyi nkuru yanditse nk’igihuha. Mwagombye gutanga imyirondoro ye ndetse n’y’abemeza ko bamubonye. Hagombye kugenzurwa niba uwashyinguwe ari we koko. Ikindi kuki abamubona batamushyikiriza inzego z’umutekano?

habumugisha Kuya 27-08-2018

Ndumiwe Imana itabari nukuri

muja Kuya 27-08-2018

None se iyi photo ni iyuwo muntu?

Sibomana Kuya 27-08-2018

Ago Nakuru ntiyakwizerwa kuko nta wemeza ko yamwiboneye ikibabaje no ukumva n’umuyobozi abyemera kanfi ataramubonye.babonye ameze ate? skora iki? ko bayanamufotoye.icyo no igihuha uwo muyobozi nawe barebe neza Nina nta kibazo afite.