Kigali: Impungenge  ku buryo abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 batwarwamo

Abaturage b’umujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu bafite impungenge z’uko ababishinzwe bapakira abantu benshi mu modoka barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bitewe n’uko bapakirwa bishobora kubanduza ubwandu bityo bakifuza ko hakwiye gushakwa imodoka zihagije bapakirwamo cyangwa hakarebwa ubundi buryo bizajya bibikorwamo bidateje impungenge mu baturage bisanga muri ibyo bihe.

Ku ruhande rw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko abareba uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa bakwiye gukora ibyubahirije amategeko barinda abaturage kwandura.

Abaturage Radio&TV10 yasanze ku isoko rya Kimironko mu karere ka Gasabo bavuga ko uburyo batwarwa mu modoka y’irondo biba bitubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko baba bacucitse.

Iyo ugereranyije abashyirwa mu modoka y’irondo baba bagera kuri barindwi (7) hari aho Radio &TV10 yabonye abatwawe mu modoka harimo n’igare umwe mu bafashwe yari afite.

Ushingiye kuri izi ngero ubona ko aba bafatiwe mu makosa bagashyira muri izi modoka ubona ko kwirinda COVID-19 biba bisa n’ibigoye kubera ko batahanye intera.

Umwe muri aba baturage waganiriye na Radio&TV10 yagarutse kuri izi mpungenge agira ati « Niba badutwaye badupakiye, wibaza icyo badutoza kwirinda icyo aricyo bikakuyobera ».

Mugenzi we twabasangaye yateruye kuri iki kibazo agira ati « Impungenge zihari n’uko n’ubundi winjiye muri iyo modoka uri muzima ushobora guhita uhandurira.

Tubona abantu byoroshye ko bandura kuko iriya modoka yagenewe gutwara abantu bacye ntabwo ari iyo gupakiramo abantu ngo yuzure ku buryo abantu bagenda bacucikanye. Niba imodoka itwara abantu icumi baba bagomba kuba icumi »

Imodoka y’irondo ishobora kutwanduza kuko bashobora kugutwara gutyo uri muzima bakakujyana kuguha amasomo n’ubundi ukavayo wanduye . Amakosa tuba twayakoze ariko ntabwo bikuraho ko ubwirinzi buhita burangirira mu modoka y’irondo » Umuturage.

Abakora irindo nabo usanga bicara begeranye ku buryo nabo bigoye ko birinda COVID-19

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari nayo ireberera abakora irondo ry’umwuga batwijeje kuduha amakuru kuri iyi ngingo ariko nyuma ntibyakunda ko tubabona ku murongo wa telefoni.

Ku ruhande rw’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu binyuze ku muvugizi wa wayo Sekanyange Jean Léonard yabwiye Radio &TV10 ko abareba uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakwiye gukora ibyubahirije amategeko barinda abaturage kwandura COVID-19.

Abafatwa barenze ku mwabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntibemera uburyo batwarwamo

Kugeza ubu imibare y’abandura COVID-19 n’abo ihitana ikomeje kwiyongera mu Rwanda ari nako inzego z’ubuzima zikangurira abantu gukomeza kwirinda iki cyorezo bubahiriza ingamba zose zashyizweho zirimo kwambara neza agapfukamunwa ,guhana intera ndetse no gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune kenshi gashoboka





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo