Kigali: Hamenyekanye umuntu ugiye  gutangiza  Anti Christo ushyigikiye n’ ikoreshwa ry’umubare 666 bitirira shitani

Atangiza umunsi wera w’umucyo ( white day and shine) Edward Mubalaka wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye birimo tv 10 mu kiganiro cyitwa Menya icyo wibaza gihuza amadini yose akaba n’umunyamategeko n’umusesenguzi mubya politike mpuzamahanga yahisemo kugaragaza uruhande aherereyemo arirwo Antichristo.

Kuri uyu wagatatu tariki ya 19/09/2018 Edward Mubalaka yatangije umunsi uzajya uba ngaruka mwaka,yise “umunsi wera w’umucyo” uyu munsi ukazanjya wizizwa ku itariki ya 7/7/ buri mwaka ; uyu munsi akaba yatangaje ko uzajya uba ari uwi bitangaza, aho buri muntu wese azanjya abona ibitangaza n’ibisubizo by’ibibazo bye yasabye Imana, kuri uwo munsi hazanjya hazajya hacanwa imuri zirindwi zifashwe n’abantu bagize itsinda ry’abantu barindwi bazunguruke karindwi bavuge amagambo arindwi y’ibyifuzo birindwi byari byarabagoye bashaka ko Imana ibasubiza izo ncuro zirindwi zagarutsweho zikaba zivuga umubare wuzuye w’Imana mu rurimi rw’igiheburayo.
Kanda hano wumve ikiganiro yagiranye n’umubavu.com

Kuri uwo munsi kandi hazajya hakorwa n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha no gusura abantu batandukanye harimo abarwariye mu bitaro, abari munzu z’imbohe (Mumagereza).

Ndetse n’imfubyi n’abapfakazi. Umubavu.com ubajije impamvu bwana Edward Mubalaka yahisemo umubare karindwi yakomeje asobanura ko ari umubare w’Imana wuzuye kdi bizwi hose ko ukora ibitangaza.

Kubijyanye na wa mubare 666 yabajijwe niba atagiye gushyigikira Sekibi Satani uzariimbura Isi kdi ngo uwo mubare ukaba ukoreshwa na Illuminat yavuze ko Satani atamuzi ntanaho bahuriye ahubwo ababashyiramo iryo zina rya Satani ni ibikangisho byo kubatera ubwoba kugirango abantu bazajye batanga amaturo n’ibyacumi bidasubizwa kdi Imaana idakeneye impano bikaba ari ubujura abantu bakora bashaka kwiba abayoboke babo.

Avuga ko mubare 666 ugiye gufasha abantu mu iterabere ry’Isi muri ICT ikorana buhanga rikataje mu rwego rwo kwizigamira amafaranga. Akaba akangurira abantu bose gukoresha uwo mu bare muri gahunda zabo zaburi munsi ko byatangijwe kumugaragaro na America. Yagize ati, " Satani gewe ntawe nzi, Yesu nawe simuzi icyo gewe nzi nicyatuma abantu bagera ku iterambere batitaye kubibashuka bitwaje Imana."

Yakomeje agira ati, " njyewe nshyigikiye Anti Christo kuko mutarabona ibikorwa bye ngo muyikunde cyangwa muyange. Gusa nuko muzayikunda kuko ibikorwa byayo ari indashyikirwa.

Kubijyane na Illuminat ho yavuze ko atazi niba inabaho ariko asaba ko niba ihari ahari ho hose abayigize bamushaka bagakorana kuko amakuru ajya ayumvaho haba mubayivuga yumva ibikorwa byabo bisobanutse, kandi byivugira.

Asoza avuga ku munsi wera w’umucyo uzaba ngaruka mwaka uzajya w’izihizwa 07/07 Buri mwaka hakazajya hambarwa imyenda y’imyeru ku abantu bazajya bitabira uwo munsi n’imihango yawo izakorerwa mo imyeru hose usibye inkweto.

Inama atanga yagize yovuze ko mwakirinda ababayobya bababwira ko ngo 666 ari umubare w’inyamanswa ndetse bakaba bababeshye ko Imana izabarimbura ibyo n’inyigisho z’iterabwoba ngo muzirinde.
Kandi muyoboke Imana nyayo yabafasha inasobanutse aho guhora muri murujijo mwibaza ibyo mutazamenya hitwajwe imvugo ivuga ngo ni amayobera matagatifu cg se ayo ukwemera.
Mujijuke musobanuke washaka gusobanuza kuribi hamagara 0781256323

JPEG - 120 kb
Edward Mubalaka watangaje ku mugaragaro ko atangije ibikorwa bya Ant Christ mu Rwanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kamanzi Tito Kuya 6-01-2019

Bwana Mubalaka, umwaka mushya wa 2019. Anti christo uramutse umenye icyo bisobanuye, wabanza kubitekerezaho mbere yo kuryitwa. Ni izina rigomba rijyana no gukura abantu mu bubata, ubujiji, ubwoba n’ubugome. None ndumva nawe warateguye ngoyi y’ubujiji bw’imihango idafite ishingiro ngo ni "umunsi wera w’umucyo"! Uwampuza nawe nko kuri radio cg televiziyo ngo ngusobanurire imbere ya rubanda ugiye kuboha ngo urabakorera ibitangaza bitabaho. Umuntu wese witwaza Imana mu bantu aba afite icyo agamije kuburyo adakwiye kwirirwa anenga abandi babikora. Jyewe aho ntuye abantu bampimbye akazina ka Anti christo original, ndabyemera kuko nzi neza icyo bivuze. Ariko wowe nkurikije ibikorwa byanyu by’imihango n’imigenzo ntimukwiye kwitwa iryo zina kuko rinyuranije n’ibyo muvuga cg mukora. Anti christo ni izina ry’ikirenga kubera inshingano ze. Christo benshi bemera, ntibamuzi neza. Ni umugome, umurimbuzi n’umubeshyi kabuhariwe ukurikije uko bibiliya imuvuga. Ibyo tubihishura by’ukuri. Ibiruseho twagufasha: 250783201418

JPIERRE Kuya 3-01-2019

KOMUTANSUBIJE

Rukundo D. Kuya 3-01-2019

That’s freedom, what U need, won’t u?

Rukundo D. Kuya 3-01-2019

That’s freedom, what U need, won’t u?

Rukundo D. Kuya 3-01-2019

That’s freedom, what U need, won’t u?

J.PIERRE Kuya 1-01-2019

NADUSOBANURIRE,LO666TUYIHAMAGARANTICEMO

Rukongo dicken Kuya 30-12-2018

Ubuhanuzi burasohoye kandi buje kumugaragaro Imana idutabare

Mbayi Empo Louis Kuya 30-12-2018

N byiza

B Kuya 29-12-2018

Umurengwe wica nabi