Kigali :Hafashwe  abagabo batekeraga abantu imitwe bakabaka amafaranga babizeza kuzabaha Permis

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abagabo batatu bakurikiranyweho gutekera abantu imitwe bakabaka amafaranga babizeza kuzabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga. Babiri muri bo barabyemera.

Aba bagabo batatu bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, beretswe Itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi.

Bavuga ko bashakishaga amakuru y’abantu batsinzwe ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga cyangwa abandi bazikeneye ubundi bakabahamagara kugira ngo babatekere imitwe.

Umwe yagize ati “Umwe ndamuhamagara mubwira ko hari umuntu nzi wazamufasha akabona permis, baduha amafaranga ibihumbi 300 ari babiri ariko dufatwa ntacyo turageraho.”

Undi we avuga ko atigeze atanga impushya zo gutwara icyakora akemera ko hari uwo yigeze guhamagara amubwira ko ari umupolisi.

Ati “Ndamubaza nti ‘waba warigeze ukorera permis ?’, ati ‘yego narayikoreye’, ndamubaza nti ‘uba hehe ?’ ambwira ko ari Rwamagana, mubwira ko azayisanga Rwamagana ampa amafaranga ibihumbi 50.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bantu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira icyo batari cyo no gukoresha impapuro mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yongeye kuburira Abanyarwanda kwima amatwi bari batekamutwe ahubwo bagakoresha inzira zemewe zo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati “Nta mpamvu zo gushaka inzira z’ubusamo. Mu gihe bitaragaragara ko abantu bose babyumva bazakomeza guhomba batange ayo mafaranga ariko n’ababigiramo uruhare bazakomeza bafatwe.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo