Kigali: Dr John Rutayisire na Gasana Janvier bayoboraga REB babaye abere

Mu isomwa ry’urubanza rwa Dr Rutayisire John na Janvier Gasana bombi babaye abayobozi ba REB bakaba bari bamaze igihe bafunze, Urukiko rw’ibanze rwa Kakiru rutegetse ko bombi bafungurwa kuko ngo ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

Yaba Gasana na Dr Rutayisire n’abandi babiri bareganwa, isomwa ry’urubanza ryabaye nta n’umwe muri bo uhagarariwe ndetse nta n’uwari uhagarariye Ubushinjacyaha.

Umucamanaza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru ategetse ko abaregwa bahita barekurwa, ku mpamvu z’uko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

Baburanaga basaba gufungurwa by’agateganyo nk’uko bitegaywa n’itegeko.

Umucamanza agisoma Umwanzuro w’urukiko abari mu cyumba cyasomewemo urubanza biganjemo abo mu miryango y’abaregwa bahise bagaragaza ibyishimo barasakuza, Umugore wa Dr Rutayisire John na murumuna we bashimana Imana mu byishimo bivanze n’amarira.

Ibyumweru byari bigiye kuba hafi bitatu aba bagabo bafunzwe, bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe rwatangaje ko rwataye muri yombi aba bagabo.

Urubanza rwari busomwe ejo hashize ku wa mbere tariki 8 Mata ariko kubera ko Dosiye ngo ari nini no kubura k’umucamanza ku mpamvu z’akazi isomwa ryimurirwa kuri uyu wa kabiri.

Ubushinjacyaha bufite iminsi 30 yo kujuririra iki kemezo.

Dr John Rutayisire ni we wayoboye bwa mbere Ikigo k’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) ubwo cyajyagaho mu 2011, yasimbuwe na Gasana Janvier muri Gashyantare 2015.

PNG - 1.2 Mb
Urukiko rw’ibanze rwa Kakiru rwahise rutegeka ko aba bagabo bombi basimburanye ku buyobozi bwa REB bahita bafungurwa

SRC: Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo