Kigali: Bwa mbere mu mateka abarabu bakorera mu Rwanda bahuriye hamwe bishimira ibyo bamaze kugeraho

Abagize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bahuriye hamwe bishimira ibyo bamaze kugeraho haba mu bucuruzi bakorera mu Rwanda hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ni ibirori byitabiriwe na Ambassadeur wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Bwana Dr Richard Sezibera ku ruhande rw’u Rwanda.

Ambassadeur wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yabwiye abarabu ko ari ishema gukorera mu Rwanda nk’igihugu cyorohereza abashoramari ndetse kikoroshya ishoramari muri rusange.

Umwe wafashe ijambo mu barabu bari aho, yashimye igihugu cy’u Rwanda mu gukorera mu bwisanzure ndetse no mu mutekano usesuye. Yanavuze ko bamaze kugera kuri byinshi bituruka mu bufatanye.

Yanavuze kandi ko kwishyira hamwe nk’abaturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byatumye ubu bari mu nyungu.

Yagize ati "Twaje mu Rwanda kuhakorera tubona icyo twakora mbere na mbere ari ukwihuza tukishyirahamwe mbere na mbere, tukabanza kumenyana, ibyo byarakozwe".

Ku ruhande rw’u Rwanda Bwana Dr Richard Sezibera yahamije ko ntacyo u Rwanda rutazakora kugira ngo umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu usagambe. Yakomeje avuga ko u Rwanda rufitanye ubufatanye mu burezi, mu ishoramari, n’ibindi.

Yavuze ko impande zombi zigomba gushyigikira no gushimangira ubwo bufatanye.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zafunguye Amabasade i Kigali mu muhango wabaye tariki ya 8 Werurwe, 2018 mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane muri iki gihugu, H.H Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan yagiriye mu Rwanda.

PNG - 711.9 kb
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa UAE, H.H Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan na mugenzi we Louise Mushikiwabo w’u Rwanda (wasimbujwe Dr Richard Sezibera nyuma yo gutorerwa kuyobora OIF) ubwo bafungura Ambasade ku mugaragaro

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo