Kigali: Barasaba Perezida Kagame kubarenganura

Abaturage bagize ingo icumi(10)bo mu Mudugudu wa Bishikiri baje kwomekwa ku Mudugudu wa Kabuhunde ya 2 ,Akagari ka Gacuriro ,Umurenge wa kinyinya mu Akarere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali baravuga ko nyuma yo gukurwa mu byabo ntangurane bahawe ,ubu babayeho nabi,babuze aho kuba ndetse ko inzara ibamereye nabi ,bakaba basaba Perezeda wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame kubarenganura.

Aba baturage bavuga ko iyi mitungo yabo bakuwemo babeshywe ko bagiye kuguranirwa gusa ngo byaje kurangira basenyewe amazu yabo bafitiye ibyangombwa bavuga ko bari batuye aha hantu guhera mu mwaka w’1985 .

Umwe muri bo witwa Mukaruhunga Theodoziya, mu kiganiro yagiranye na Umubavu Tv Online na Umubavu.com yagize ati’’Twasenyewe n’amazi yaturutse muri Golfe nimurwa mu mazu yanjye mbayemo guhera muri za 80 nabwo nsenyewe na Leta, amazu afite agaciro ka miliyoni 20 barahanyirukana ntangurane ,nari nishoboye mfite amazu nkodesha mfite na Kantine none ubu tubayeho nabi nabuze icyo ngaburira abana turashonje, maze amezi arindwi ntishyura inzu none bagiye kunsohora sinzi iyo nerekeza"

Mugenzi we Mukashema Drocela ati”Nasenyewe amazu yanjye afite agaciro ka miliyoni 25, nkurwa mu byanjye ntangurane mpawe kandi barambariye none nabuze aho mba inzara itumereye nabi turifuza gutabarwa"

Undi witwa Mujawayezu Trifina ati"nasenyewe amazu yanjye nabayemo guhera 1980 nirukanwa ahantu hanjye hafite agaciro ka miliyno 40 ntangurane mpawe.Nahawe ibihumbi 20 amezi 2 none ubu narumiwe nabuze aho kuba inzara iratwishe tumerewe nabi ,twabuze iyo twerekeza"

Uwitwa Mukabutera Francine nawe avuga ko basenyewe amazu yabo yubatswe mu 1982 ntangurane bahawe none ubu bakaba basembereye ati’’ Turi mu buzima bubi cyane,nkanjye amazu yanjye yasenywe afite agaciro ka miliyoni 70 ,nakodeshaga amazu nkabona ibidutunga none ubu inzara iratwishe.Umugabo wanjye yarantaye kubera kubura icyo aha Umuryango,mba mucyumba kimwe twataye umutwe twabuze icyo twakora"

JPEG - 97.4 kb

Umuturage yereka umunyamakuru aho bari batuye ubu hateye indabo

Mu rwego rwo gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo ,Umunyamakuru wa Umubavu Tv Online na Umubavu.com yagiye ku Biro by’Umurenge wa Kinyinya asanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa ,Nduwayezu Alfred adahari ,amuhamagara kuri telefone ngendanwa inshuro 4 ntiyitaba , amwoherereje ubutumwa bugufi bigaragara ko yabusomye ntiyasubiza kugeza ubwo iyi inkuru yatangajwe.

JPEG - 74.6 kb

Ubutumwa bugufi Umunyamakuru yoherereje Gitifu w’Umurenge

Aba baturage bavuga ko iki kibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo Umurenge,Akarere,Umujyi wa Kigali ndetse ko na Minisitiri Shyaka wayoboraga Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahageze akavuga ko yari azi ko bishyuwe none kugeza uyu munsi bakaba bavuga ko bimwe ingurane z’ibyabo , bityo bakifuza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ariwe wabarenganura.

ABATURAGE BARIYE KARUNGU || GEREZA TURIMO IRUTA IYO BATUJYANAMO TWAJYANYE AMATENTE MU MATONGO YACU

Inkuru ya Clement Bagemahe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 28-03-2021

ARiko gusenyera abaturage niyo gahunda iba yihutiwra mu Rwanda kwirirwa basenya wagirango leta niyo gusenya gusenya gusa tu

Aaa Kuya 27-03-2021

Ari rwose abayobozi bacu baba batangaje banababaje rwose gusenyera abantu ugasenya amazu ugatera indabyo koko?!!! Yewe birababaje pe nukuvuga ngo indabyo zirusha agaciro umuntu?!!niko leta you Rwanda ibifata cyakora tuba turutanze mu bindi bihugu maze raport utavuga ko abaturage tutishimye abayobozi bakabihakana bra ni soni bafite pe