Kigali: Bamwe mu basenyewe inzu bavuga ko ari akarengane bakorerwa na Leta

Kuva ku wa 14 Ukuboza 2019, Umujyi wa Kigali washyize imbaraga mu gukuraho ibikorwa biherereye mu bishanga uvuga ko bigamije kwirinda ingaruka byagira ku baturage gusa ni gahunda itandukanye n’isanzweho yo kwimura abatuye mu manegeka.

Umujyi wa Kigali uvuga ko kuba warabanje kumenyesha abaturage icyo itegeko rivuga ku batuye mu bishanga, bakandikirwa, bakagirwa inama ariko ntibikorwe, ngo ariyo mpamvu ufatanyije n’uturere washyizeho gahunda yo gukomeza kubigisha no gukuraho ibyo bikorwa.

Bamwe mu basenyewe ku cyumweru muri iyi gahunda y’Umujyi wa Kigali, baravuga ko baraye mu itongo ry’ahari inzu yabo.

Iyi gahunda yo gusenya inzu z’abaturage zashyizwe mu cyiciro cy’iziri mu bishanga, irakomeje kandi biba bihagarikiwe n’abapolisi ndetse na DASSO, abayobozi bakavuga ko ari ukurokora ubuzima abaturage mu gihe bo bavuga ko ari akarengane bari gukorerwa na Leta.

Ku buso bwa hegitari 72,000 buriho umujyi wa Kigali, 14% ni ibishanga.

Itegeko rivuga ko nta bikorwa bigomba kujya munsi ya metero 20 uvuye ku nkombe z’ibishanga, iri rirareba ingo zibarirwa mu magana menshi n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi mu mujyi wa Kigali.

Imiryango imwe n’imwe ariko ifite ibyangombwa by’ubutaka n’ibiburiho yahawe n’ubuyobozi kandi uyu mutungo iwusorera buri mwaka.

Itegeko rijyanye no kwimura abantu rivuga ko umuntu avanwa mu mutungo we ahawe ingurane ikwiriye.

Abaturage bari gusenyerwa bafite ibyangombwa baravuga ko ari akarengane bari gukorerwa na Leta kuko bagombaga guhabwa ingurane mbere yo gusenyerwa.

Indi miryango irimo abakodesha inzu ziri gusenywa bagomba kwimuka gusa bakajya gukodesha ahandi.

Umwe mu basenyewe ku cyumweru utuye mu Gatsata yagize ati "Byaturenze, twaraye turyamye hano hanze n’ababyeyi bacu".

"Twabuze aho tugana, turi abautrage b’igihugu, turatuye twarubatse ariko bari kudusenyera, ababyeyi bacu bari kwicwa n’agahinda nta kintu twabona twavuga".

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yumvikanye ku Cyumweru abwira abanyamakuru iby’iki kibazo gusa mu byo yavuze ntiharimo igisubizo ku mpungenge z’aba baturage.

Yagize ati [Muri iki gihe cy’imvura]...icyo turi gukora ni ugukumira ko hari ubuzima bw’umuturage bwahasigara, hari n’abatuyemo basanzwe batifashije abo hari gahunda isanzwe iriho yo kubafasha".

Ishyaka DALFA rya Ingabire Victoire ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda mu kiganiro ryagiranye na BBC, rivuga ko ibiri gukorwa bigaragaza ko nta genamigambi rihamye ry’imiturire rihari mu gihe byari biri muri vision2020.

Mu itangazo ryasohoye rigira riti "Ibiri gukorwa uyu munsi mu gusenyera abaturage mu buryo bubahutaza ni uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu".

Iri shyaka risaba ko bihagarikwa, abaturage bagatabarwa, ni byo, ariko bigakorwa hubahirizwa amategeko n’uburenganzira bwabo".

Abari kwimurwa, hamwe bari gusabwa kujya gucumbika mu byumba by’amashuri biri aho hafi, hari n’abahabwa amafaranga macye ngo bajye gukodesha ahandi.

Ibisubizo byose abari kwimurwa bavuga ko bidakemura ikibazo cyabo kandi bitarambye.

Abategetswe kwimuka, harimo n’abari gusenyerwa ubu barimo abari baragejeje ibibazo byabo mu nkiko imanza zitaracibwa nkuko BBC ibivuga.

Abo ni abatuye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo urubanza rwabo n’umujyi wa Kigali ntiruracibwa ku ngurane basaba ngo bimukire ahandi.


Bamwe baraye mu itongo ry’inzu zabo zashenywe ku cyumweru


Bamwe ntibarava ku nzu zabo zamaze gushyirwa hasi bavuga ko ntaho kujya bafite


Abasenyewe inzu bari batuyemo bafite ibyangombwa by’ubuyobozi bavuga ko ari akarengane bakorewe


Ingo amagana mu mujyi wa Kigali zegereye ibishanga zigomba gusenywa muri ibi bikorwa bikomeje

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo