Kigali: Bafunzwe nyuma yo gufatwa ‘bongerera’ ikibuno, amabere n’igitsina

Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2020, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’abagore baryamye bubitse inda, hari ibintu bisa n’amashashi ashyirwamo serumu babashyize ahagana ku kibuno ku buryo bigikanda cyane bikavugwa ko bagamije kucyongera.

Ku rundi ruhande, hari n’andi mafoto agaragaza amabere yambitswe ikintu gisa n’ikiyanyunyuza ku buryo uyarebye ubona yabaye maremare kurushaho.

Bivugwa ko aba bagore n’abakobwa bagera kuri 15 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka Niboye mu Mudugudu wa Rwezamenyo bagiye kugabanyisha no ngeresha imwe mu myanya y’imibiri yabo irimo amabere, ikibuno n’ibitsina, ibintu bitari kuvugwaho rumwe cyane ko ari ibintu bidasanzwe ku butaka bw’u Rwanda nubwo hari abo wumva bajujura ko hari ababa babikora.

Muri ayo mazina aherekejwe n’imyaka buri wese yavukiyemo, bigaragara ko umukuru yavutse mu 1967 mu gihe umuto ari uwo mu 2005.

Biravugwa kandi ko hafashwe imashini zongera ikibuno n’izigabanya inda hamwe n’iyongera imyanya y’ibanga y’abagore.

Ubutumwa bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bugira buti "None ku wa 12 Kanama 2020 guhera saa 12h00 kugera 15h00 mu Kagari ka Niboye mu Mudugudu wa Rwezamenyo ku bufatanye na RIB, hafashwe abagore n’abakobwa 15, muri bo 12 bari baje kwongeresha no kugabanisha ibibuno, inda, amabere n’amaboko".

Muri aba harimo abo muri Rwezamenyo, Kicukiro, Nyamirambo, Kanombe, Gikondo, Niboye, Kimisagara n’uwo muri Gakenke.

Muri iyi nkuru, bivugwa ko umugore ukekwaho gukorera bagenzi be biriya bikorwa, yafatanywe na bo aho ngo bari bamaze iwe hagati y’ukwezi n’amezi abiri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabwiye itangazamakuru ko hari babiri muri bo bafunzwe bakekwaho ubushukanyi.

Dr. Murangira Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yavuze ko bafunze abagore babiri, ariko yirinze gutangaza amazina yabo.

Yavuze ko bafungiwe kuri RIB ya Kimisagara bakurikiranyweho Icyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganyijwe mu Gitabo cy’amategeko mu ngingo ya 174.

Yagize ati “Amakuru dufite ni ayo, turi kwanga gutangaza ibintu byinshi kubera ko tukiri mu iperereza.”

Ku rundi ruhande Dr. Murangira Thierry uri kuvugira RIB muri iki gihe, yabwiye IGIHE ko ntacyo yavuga kuri ubwo butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo ntaho buhuriye na RIB.

Ati “Ntacyo nabivugaho kuko ririya tangazo si irya RIB, numva nta kintu nabivugaho.”

N’abagore babiri RIB yataye muri yombi iri gukoraho iperereza, Dr. Murangira Thierry yirinze gusobanura niba ibyo bakurikiranyweho hari aho bihuriye n’urutonde rwiriwe rucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “RIB abagore yafashe ni babiri kandi abo bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

Ntiyasobanuye uko ikibazo cyabo bo giteye kuko ngo kiri gukorwaho iperereza bityo nirirangira Abanyarwanda bazamenyeshwa ibyavuyemo.

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo