Kigali:Bafite impungenge z’ubuzima bwabo nyuma yo gusigwa mu manegeka n’Ibikorwa by’ubucukuzi bw’Amabuye

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Amataba, ahacukurwa amabuye arimo akoreshwa mu iyubakwa ry’umuhanda uhuza umujyi wa Kigali n’intara y’uburasirazuba, barasaba Leta gukurikirana ikibazo cyabo, kuko amazi aturuka mu binogo byo muri iki kirombe yabangirije adasize ibikorwaremezo birimo umuhanda.

Bavuga ko batewe impungenge n’ibi bikorwa, kuko bimaze igihe babigaragaza ariko bakaba nta gisubizo kirambye bahabwa.

Ni ikibazo aba baturage bavuga ko cyatewe n’ibikorwa bya kompanyi za Montana Constuction Company ndetse n’ Abadahigwakuntego, zifite ibikorwa byo gucukura amabuye zifashishije intambi, ibikorwa baherutse no kutubwira ko byabangirije amazu.

Babwiye RadioTV10 ko babigaragarije inzego z’ubuyobozi, ibi bikorwa bigahita bihagarikwa, ariko aho byahoze hasigaye ibinogo birekamo amazi mu gihe cy’imvura, yamara kubyuzura akamanuka akangiza ibikorwaremezo birimo umuhanda, aho batuye hadasigaye. Hari aho umunyamakuru yageze asanga inzu isigaye inegetse.

Aba bavuga ko basenyerwa n’amazi aturuka muri iki kirombe, ni abatuye mu gice cyo hepfo y’ahakurwaga amabuye, kuko igice cya ruguru himuwe imiryango 13 muri 29, isigaye nayo ikaba ikomeje gusaba gusanirwa kuko nayo ngo yasenyewe n’intambi zaturitswaga hamenwa amabuye.

Nyiramana (izina yahawe), ati: “Nyuma y’uko bamaze gucukura ruguru iriya mu birombe, amazi yahise amena aramanuka aransenyera.”

Nyiramana avuga ko inzu yahise yika yose, amazi atangira kujya yinjira mu musingi kugeza ayisenye.

Undi muturage witwa Mukangango avuka ko “aho bahacukuriye amazi yarakonkobotse atwara ikiraro cyabagamo inka, biba ngombwa ko nyimura kuko itari gukomeza kuba ahantu hamaze kuba ibihanamanga.”

Basaba gusanirwa cyangwa bakimurwa kuko bafite impungenge z’ibihe by’imvura biri imbere.

Ndahiro Jean Bosco uyobora Montane Construction Ltd, avuga ko impamvu ibi binogo birekamo amazi bihari, ari ibyahashyizwe na kampani mu rwego rwo gufata aya mazi.

Ati: “Aba baturage barimo baradushyiraho amananiza kuko twe twemera gukora ibisabwa byose. Cyakora gusibanganya ibi binogo si vuba kuko igihe cyose batwemerera gukomeza ibikorwa byacu twahita tubikomeza. Gusa tugiye kwicara hasi n’ubuyobozi n’aba baturage, dushakire hamwe uko iki kibazo gikemuka byihuse.”

Akarere ka Nyarugenge gaherutse kuvuga ko abaturage byagaragaye ko koko bahitanwa n’ibi bikorwa bimuwe, bagatuzwa ahandi, abagihari kugeza ubu ari uko ubuyobozi bwasanze bitari ngombwa ko bimurwa.

Nyamara ibigaragara aya mazi asa n’ateye impungenge ku buzima bw’aba baturage mu gihe ibi binogo byaba bidasibwe.

Agronome w’Akarere ka Nyarugenge , Shumbusho Uwimana Jean d’Amour, Agronome , yavuze ko icyihutirwa atari ugusiba ibi binogo kuko ibikorwa by’izi kampani n’ubundi bishobora gusubukurwa, ko ahubwo abaturage bagiye gufashwa mu nzira y’ibiganiro, hagashakwa uburyo bimurwa vuba.

Ati: “Gahunda ni ukubimura. Kuko niwo muti urambye uzatuma natwe nk’ubuyobozi bw’akarere twumva ko icyo kibazo cy’abaturage bacu gikemutse.”

Mu gitabo cy’itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ku ngingo yaryo ya 40 irebana no gusana ahantu hangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi, havuga ko Uwahawe uruhushya agomba gusana, gusiba imyobo n’ibisimu, gutera ibiti, gukuraho inyubako no kuringaniza ahakorewe ubushakashatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri hashingiwe ku nyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije, kandi bigakorwa hubahirijwe itegeko ry’ibidukikije.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo